Abanyeshuri 23 b'abakobwa babaye indashyikirwa basoje amahugurwa

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri b’abakobwa babaye indashyikirwa mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye y’umwaka wa gatandatu bagera kuri 23 nibo basoje amahugurwa bamaze ibyumweru bitatu ku bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni abanyeshuri babifashijwemo n’umuryango Imbuto Foundation , Uyoborwa na madamu Jeannette Kagame.
abanac22a2
Umwe mu banyeshuri Edwige Umutoniwase yagize igitekerezo cyo gushushanya ifoto ya Madamu Jeannette Kagame mu rwego rwo kumushimira uburyo yita ku bana b’abakobwa, avuga ko akwiye gushimwa.
Yagize ati: “Ikintu mushimira (Jeannette Kagame) ni uko aduha agaciro akumva ko dushoboye, akaduha nayo mahirwe menshi atuma turushaho kumva ko dushoboye,…”.
Uyu mwana w’umukobwa akomeza avuga ko ayo mahirwe baba babonye ku bwa Jeannette Kagame, ari ishema ku babyeyi babo ndetse bikanaba urugero rwiza kuri barumuna babo ndetse no ku bandi.
Aba bana 23 bari bamaze ibyumweru 3 bigishwa ikoranabuhanga mbere y’uko bajya muri za kaminuza zinyuranye, gusa bakaba bemeza ko batari bazi uko mashine mudasobwa zikoreshwa none ubu bakaba barazimenye.
Umuyobozi mukuru w’ikigo WDA, Gasana Jerome avuga ko ibyo bigishijwe byatuma bihangira imirimo, ati: “Icyemezo ni ukuvuga ngo tangira none, mutangire mwihangire imirimo”.
Rose Rwabuhihi, uwari uhagarariye imbuto Foundation yatangaje ko ubumenyi baba bahawe baba bagomba no kubukoresha muri sosiyeti babamo, bakaba indorerwamo y’abandi.
Ati: “Byatubabaza ejo tubasanze hariya mu ibarabara (umuhanda) mwaratwaye inda, mudafite agaciro, mutarakihaye ndetse mutaranagahaye n’abakabahaye”.
Iki gikorwa cyo gufata abana gikorwa buri mwaka, bakaba bahugurwa ku ikoranabuhanga bityo bikabafasha kwinjira muri kaminuza neza ari nako baninjira mu isi y’ikoranabuhanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *