Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda batawe muri yombi n’ubutasi bw’Uburundi

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri 4 bafashwe kuwa 26 Nyakanga 2016, bakaba bazwi ku mazina ya Protais Ndagijimana, Joseph Hitimana, Matthias Mbarushimana n’undi witwa Joachim. Abatangabuhamya babonye itabwa muri yombi ry’aba basore bemeza ko uwari ugambiriwe ari umunyeshuri wo muri kaminuza ya Ngozi ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda.
Aba batangabuhamya batangaje ko aba basore bafashwe ubwo batahaga mu gace basanzwe batuyemo ka Rubuye gahereye muri Ngozi. Bakomeza bavuga ko Bafashwe bagatwarwa mu modoka y’ibiro bishinzwe ubutasi bikavugwa ko umwe muri bo ari we washakishwaga n’ibiro bishinzwe ubutasi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba banyeshuri bane bafashwe bakomoka mu Rwanda, mu buzima busanzwe bakaba bakora mu nzu icuruza ibiryo izwi ku izina rya “Goshen” iherereye mu mugi wa Ngozi ari n’aho bafatiwe.
Abaturage bo mu mugi wa Ngozi bavugako batewe impungenge n’iri fatwa kuko bashobora kugirirwa nabi bazira igihugu bakomokamo cy’u Rwanda nkuko inkuru ya RPA ibitangaza.
Aba baturage kandi bavuga ko batishimiye uburyo iyo nzu y’abo basore icuruza ibiryo yafunzwemo, bakavuga ko ari uburyo bwo kubacecekesha babaziza ko ari abanyarwanda; ko ndetse ari n’uburyo bwo gushaka kubirukana mu gihugu.
Polisi y’iki gihugu yemeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba banyarwanda bane, ikavuga ko bafashwe ku bw’impamvu z’iperereza rikomeje gukorwa muri iki gihugu ku bacengezi bakomoka mu Burundi n’abandi bakomoka mu Rwanda bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *