Abanyeshuri biga muri kaminuza zasubukuye amasomo kuva kuri uyu wa Mbere, baremeza ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus cyari cyarabaye intandaro yo gusubika amasomo.
Kongera kugaruka ku mashuri ni inkuru nziza ku banyeshuri bo muri za kaminuza cyane ko abagarutse mu ishuri ari abari mu myaka ya nyuma baburaga amezi make ngo basoze amasomo yabo.
Ibikorwa by’isuku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 byashyizwemo imbaraga muri izi kaminuza zasubukuye imirimo, bijyana no gufata ibipimo by’umuriro kuri buri wese uhinjira.
Usibye abanyeshuli, ngo n’abarimu bari bakumbuye gusubukura akazi nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.
Kaminuza 13 ni zo zemerewe gufungura. Kwiga hagomba kuvangwa uburyo bwo guhura na mwalimu n’ikoranabuhanga, kandi abanyeshuli bakiga bajya ibihe (shifts) kugirango hagabanywe ubucucike mu mashuri.
Abanyeshuri kandi baremeza ko kubahiriza amabwiriza yo gukumira iki cyorezo ari inyungu kuri bo no ku gihugu muri rusange.
Kuva mu kwezi kwa 3 uyu mwaka ni bwo amashuri yose yari yabaye asubitse amasomo by’agateganyo ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwizwa rya koronavirusi.


