Abanyeshuri babiri ba Kaminuza y’u Rwanda batorokeye muri Suwede

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri babiri bo muri  Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho (SJC) bimenyerezaga mu gihugu cya Suwede baratorotse.

Aba banyeshuri ni Emmanuel Munyaneza na Emmanuel Tuyishime bari baremerewe kujya muri Suwede kwimenyereza umwuga mu gihe cy’ukwezi kuva kuwa 18 kugeza 19 Nyakanga 2018. Ku munsi wo kugaruka aba bombi bahisemo kuhafata baburirwa irengero.

Bagenzi babo b’igitsinagore bari kumwe, Fiona Muthoni na Sylivie Umwere babashije kugaruka mu Rwanda nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Koherezwa muri Suwede byari byakozwe binyuze mu bufatanye Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho (SJC) ifitanye n’Ishuri rya Leta ya Suwede ry’iby’itangazamkuru (Fojo).

Umuyobozi wa Fojo mu Rwanda, Anki Wood yatangarije The Chronicles ko aba banyeshuri uko ari bane bahawe ibisabwa byose byo gutaha ariko ko nta muntu bahawe wo kubacunga.

Ati “  Abanyeshuri bane bo muri SJC ni abantu bakuze, bagiye nk’itsinda ariko nta muntu bari kumwe na we wundi. Bahawe amatike y’indege, tagisi yo kubatwara. Amakuru dufite ni uko abo bahungu babiri bavuye Kalmar berekeza i Kigali. Urugendo rwa mbere ni urwa gariyamoshi ibageza ku kibuga cy’indege cya Copenhagen muri Danimarike. Bigaragara ko basohotse muri gariyamoshi yagombaga kubavana muri Suwede.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibyakozwe n’aba banyeshuri byasize ingaruka

Umuyobozi wa Koleji y’Ubugeni na Siyansi (CASS), Dr Mulefu Alphonse atangaza ko nta muneshuri wo muri SJC uzongera kwemererwa kujya kwimeneyereza umwuga muri Suwede bitewe n’itoroka ry’aba banyeshuri babiri.

Ati “ Iri toroka ryazanye imbogamizi muri iyi gahunda yo kwimenyereza ku rwego mpuzamahanga. Ntituzongera kohereza abanyeshuri muri Suwede.”

Ibi bibaye kandi mu gihe  hajemo kidobya ku banyeshuri ba SJC bagombaga kujya muri Uganda muri uyu mwaka wa 2019 batakigiye bitewe n’ibibazo by’umubano utifashe neza.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *