Abanyeshuri bimuriwe i Huye bavanwe muri Kaminuza ya Gitwe baratabaza

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyeshuri biga ubuvuzi bimuriwe muri kaminuza y’u Rwanda ya Huye baturutse mu ya Gitwe, baratabaza Leta ngo kuko bari guhura n’amananiza y’imyigire ngo ibasubiza mu byo bize no kudafatwa kimwe n’abandi.

Aba banyeshuri bigaga ubuvuzi i Gitwe, iri shami ry’ubuvuzi ryigeze guhagarikwa muri 2017 ngo kubera kutuzuza ibisabwa nk’uko icyo gihe byatangajwe. Mu mpera zawo baje kurifungura ariko Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza itegeka ko hari amasomo abanyeshuri basubiramo (cath up) ngo kuko yari yarizwe nabi ibi birakorwa ndetse biranemezwa bongera kwiga bisanzwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo minisiteri y’uburezi yongeye guhagarika iri shami ry’ubuvuzi i Gitwe maze abahigaga baza kwimurirwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ariko ngo batangazwa no gusubirishwamo na none ya masomo basubiragamo batarimuka, ibyo byose ari na ko bishyura amafaranga.

Ibi ngo byabateye igihombo kirimo icyo gusubizwa inyuma mu mashuri, aha ngo haniyongeraho no gufatwa nabi nk’abatari abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, kuko ngo mu mpapuro z’uruhuri rw’ibibazo bandikiye inzego zitandukanye harimo na Ministeri y’uburezi badasubizwa, bakaba batakambira inzego zinyuranye zabumva ngo kuko nabo ari abanyarwanda bakabasha kwiga nk’abandi.

Ubuyobozi bw’ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda buravuga ko ibyakozwe ari ukubafasha kugendana n’abandi kandi byari byumvikanweho.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda,Dr Kagwiza Jeanne yatangarije Radiotv 1 ko aba boherezwa muri kaminuza y’u Rwanda basanze hari ibyo batize bijyanye n’ibyo abandi basanze biga bityo inama y’igihugu y’amashuri makuru na kaminuza bafata umwanzuro wo kubisubiramo kandi ngo ba banyeshuri barabibwiwe kugira ngo bagendane n’abandi.

Ubuyobozi bw’iri shami buvugako ari ibintu byumvikanyweho kandi kuri bo ngo bizabafasha.

Gusa aba banyeshuri bavuye i Gitwe basaga 350,kuri bo ngo bamaze gutakaza icyizere no gutera ubukene mu miryango ku bwo guhora basa n’abiga batimuka nyamara bishyura, dore ko nubwo boherejwe muri kaminuza y’u Rwanda ngo batanemerewe guhabwa inguzanyo yo kwigiraho nk’abandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *