abayobozi_bashya_guverinoma_twagirayezu__1602609043279.jpg

Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, yasubije ko abanyeshuri bishyuye amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere, batazabazwa andi mu gihe amasomo azaba asubukuwe.

Ni igisubizo iyi Minisiteri yahaye uwitwa Simon Pierre Habiyaremye, wayibajije kuri uyu wa 12 Ukwakira, ati: “Igihembwe cyo mu kwa 1-3/2020 (kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe) cyabaye imfabusa cg kizaherwa aho cyari kigeze?”

MINEDUC yamusubije iti: “Abanyeshuri bazakomereza aho bari bagajeje.”

Ikibazo cya Habiyaremye gikomeza kiti: “Ese ubwo kibaye icya mbere ababyeyi bakwishyura shool fees (amafaranga y’ishuri) yindi mu gihe cyo gutangira?”

MINEDUC yamusubije iti: “Abari barishyuye igihembwe cya mbere ntabwo bazasabwa kwishyura amafaranga y’ishuri.”

MINEDUC yari yaratangaje ko abanyeshuri bazishyura bundi bushya

Mbere byari byarateganyijwe ko umwaka w’amashuri uzongera gutangira muri Nzeri 2020. Ubwo ukwezi kwa Gicurasi kwatangiraga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko abanyeshuri bazongera kwishyura aya mafaranga bundi bushya.

abayobozi_bashya_guverinoma_twagirayezu__1602609043279.jpg Twagirayezu yari yavuze ko amafaranga y’ishuri azishyurwa bundi bushya

Impamvu Twagirayezu yatanze, ni uko amafaranga abanyeshuri bishyuye, amasomo yahagaze hari imirimo yari yaramaze gukoreshwa. Yagize ati: “Hari ibyo amashuri yari yarakoresheje birimo no gutegura kwakira abana ku buryo amafaranga bishyuye utavuga ko agihari kandi bayaheraho kuko yakoreshejwe ibyo yagombaga gukora n’ubwo igihembwe cyari kitararangira. Ntabwo bazayasubiza cyangwa ngo bayahereho.”

Gusa icyo gihe Twagirayezu yari yavuze abanyeshuri batazongera gusabwa kugura ibikoresho bishya kuko ibya baguze bigihari.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’2020, cyatangiye tariki ya 6 Mutarama ku batarakoze ibizamini bya leta na tariki ya 13 Mutarama ku babikoze, gihagarikwa ubwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yabonekaga mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe.

Bitewe n’uko ibizamini byari byegereje, ababyeyi benshi bahamya ko bari baramaze kwishyura amafaranga yose y’ishuri kugira ngo abana babo batavutswa amahirwe yo kubikora. Abo ni bo bibazaga niba bazongera kwishyura amafaranga bundi bushya nk’uko MINEDUC yari yarabitangaje muri Gicurasi 2020.

Iyi Minisiteri iherutse gutangaza ko amashuri azasubukurwa bitarenze mu Gushyingo 2020, gusa bikazajya bikorwa mu byiciro, hanakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’uko yatanze na Minisiteri y’Ubuzima.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Turashimira ministeli yuburezi yatekereje kuba yandwanda abana bakaba basubiye mumashuli ntayindi minerivale itanzwe mukomerezaho mubere maso abanyarwanda

  2. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Turashimira ministeli yuburezi yatekereje kuba yandwanda abana bakaba basubiye mumashuli ntayindi minerivale itanzwe mukomerezaho mubere maso abanyarwanda

  3. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Turashimira ministeli yuburezi yatekereje kuba yandwanda abana bakaba basubiye mumashuli ntayindi minerivale itanzwe mukomerezaho mubere maso abanyarwanda

  4. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Turashimira ministeli yuburezi yatekereje kuba yandwanda abana bakaba basubiye mumashuli ntayindi minerivale itanzwe mukomerezaho mubere maso abanyarwanda

  5. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Turashimira ministeli yuburezi yatekereje kuba yandwanda abana bakaba basubiye mumashuli ntayindi minerivale itanzwe mukomerezaho mubere maso abanyarwanda

  6. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Turashimira ministeli yuburezi yatekereje kuba yandwanda abana bakaba basubiye mumashuli ntayindi minerivale itanzwe mukomerezaho mubere maso abanyarwanda

  7. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Turashimira ministeli yuburezi yatekereje kuba yandwanda abana bakaba basubiye mumashuli ntayindi minerivale itanzwe mukomerezaho mubere maso abanyarwanda

  8. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Turashimira ministeli yuburezi yatekereje kuba yandwanda abana bakaba basubiye mumashuli ntayindi minerivale itanzwe mukomerezaho mubere maso abanyarwanda

  9. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Kereka niba icyo cyemezo cyarafatiwe ab’i Kigali, Kuko twe utarishyura, no kwiga ntibishoboka.

  10. Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi
    Kereka niba icyo cyemezo cyarafatiwe ab’i Kigali, Kuko twe utarishyura, no kwiga ntibishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *