Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama bari mu rugendo shuri muri Ethiopia no muri Turukiya

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bakuru biga ibijyanye no kuyobora abandi mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama rizwi nka Rwanda Defence Force Command and Staff College, batangiye urugendoshuri mpuzamahanga muri Ethiopia no muri Turkiya guhera kuwa 02 Mata 2016.

Uru rugendoshuri rufite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Maintaining State Cohesion in the Face of National Security Challenges” rugamije guha aba banyeshuri amahirwe yo kwinjira mu mizi amateka y’ubwirinzi, umutekano n’ibindi bitandukanye byakozwe n’ibihugu bagendereye mu kurinda umutekano wabyo.

csm_RDF_STUDENTS_home_page_f0b84fb05d

Abitabiriye uru rugendo bagabanyijwe mu matsinda 2 agizwe n’abanyeshuri 75 n’abakozi bo mu ishuri bigamo baturutse mu Rwanda, Burundi, Ghana, Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Aba banyeshuri ngo baziga uko Turkiya ihangana n’ibibazo by’umutekano ihura nabyo by’umwihariko uko ihangana n’umutwe wa PKK ukorera mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu ndetse n’uko ihangana no kwiyongera kw’ibikorwa bya Islamic State ku mipaka yayo na Syria.

Uru rugendo rwatangiriye mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo ivuga, biteganyijwe ko ruzasozwa kuwa 10 Mata 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *