csm_WhatsApp_Image_2025-07-24_at_18.48.56_1830bce9_51bfa14b62

Abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda (RWAFPU1-9) bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka.

WhatsApp Image 2025 07 24 at 18.48.55 2f4d970b

Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda (RWAFPU1-10) riyobowe na Assistant commissioner of Police (ACP) Corneille Murigo, bahagurutse i Kigali mu gitondo berekeza Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, yabahaye ikaze abashimira akazi keza bakoze.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irabashimira cyane ku bwitange n’umurava mwagaragaje, imyitwarire na disipulini byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”

csm WhatsApp Image 2025 07 24 at 18.48.56 1830bce9 51bfa14b62

ACP Ruyenzi yabibukije ko bavuye mu kazi kamwe ariko ko baje mu kandi, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro no kugendana n’impinduka kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro.

Ati: “Mu gihe cy’umwaka mumaze mu butumwa, hari ibyahindutse, mukomeze kugendana n’igihe mufatanya na bagenzi banyu mu kurushaho kuvugurura imikorere murangwa n’indangagaciro no guhoza umutima ku kazi nk’uko mwabigaragaje muri mu butumwa bw’amahoro.”

csm WhatsApp Image 2025 07 24 at 18.48.56 1ae4ff7d beb884705c

 

Usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage b’abasivili no kurinda ibikorwaremezo n’ibikoresho byifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo bahakorera n’ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage birimo; umuganda rusange, gufasha abaturage batishoboye babagezaho imiti, amazi meza n’ibindi bigira uruhare mu gutuma barushaho kubagirira icyizere no kugaragaza ubufatanye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *