AFC/M23 yavuze ikintu gikomeye gishobora gutuma idasubira kuganira na RDC

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko udateze gusubira mu biganiro umaze igihe ugiranira na Leta ya RDC i Doha muri Qatar, mu gihe cyose itararekura abantu bayo babarirwa muri 700 ifunze. Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, ubwo kuri uyu wa Gatanu yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Serena Hotel i Goma. Ni ikiganiro cyabaye nyuma […]
Impamvu ba Minisitiri Marizamunda na Uwimana ConsolĂ©e batarahiranye n’abandiÂ

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, yakiriye indahiro y’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagize Guverinoma nshya, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura. Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin ni we wabimburiye abandi mu kurahira; akurikirwa n’Abaminisitiri, Abanyamahanga ba Leta ndetse n’abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Abaminisitiri 19 muri […]
Masisi: FARDC yaramutse igaba ibitero bikomeye kuri M23

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zabyutse zigaba ibitero bikomeye mu gace ka Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zageragezaga kwisubiza uduce twari twarafashwe n’umutwe wa AFC/M23 mu cyumweru gishize. Ni bitero byatangiye mu masaha y’ isaa munani […]
Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Dr. Ngirente

Perezida Paul Kagame yashimiye yivuye inyuma Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Dr. Edouard Ngirente, ku bw’akazi keza yari amaze igihe akora. Umukuru w’Igihugu yamushimiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, nyuma y’uko yari amaze kwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya iheruka gushyirwaho iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva. Abaminisitiri 19, Abanyamabanga ba Leta 10 […]
MONUSCO iravuga ko Nyakanga yabaye ukwezi kw’amaraso muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwagaragaje impungenge z’uko ubugizi bwa nabi bukoreshwamo intwaro bwongeye kugaragara mu ntara z’iburasirazuba za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru mu kwezi kwa Nyakanga. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, ubu butumwa bwa Loni bwamaganye byimazeyo ibitero byahitanye abaturage by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere. […]
Umunyarwenya Burikantu yarekuwe

Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike ishize atawe muri yombi akekwaho guhohotera abakobwa yafungiranye mu nzu. Uyu munyarwenya yatawe muri yombi tariki ya 20 Nyakanga 2025 aho byatangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Icyo gihe Burikantu yari akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya […]
Zabyaye amahari hagati ya Amerika n’u Bufaransa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye utwatsi icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa cyo kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga. Perezida Macron abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yaraye atangaje ko igihugu cye kigomba kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga mbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni icyemezo yavuze ko kigomba gufasha akarere k’Uburasirazuba bwo […]
Ubuhinde bwataye muri yombi umugabo umaze imyaka 8 yiyita Ambasaderi w’ ibihugu bitabaho

Polisi yo mu gihugu cy’ Ubuhinde yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’ imyaka 47 wari umaze imyaka 8 akora akazi nka Amabsediri w’ ibihugu bitabaho ku Isi akabikoresha mu gushuka abantu no kubacucura utwabo. Inzu nziza ishinzeho ibendera ry’igihugu, imodoka z’agaciro zifite ‘plaque’ z’abadipolomate, amafoto macurano manini ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, byari […]
Gen. Muhoozi ntiyishimiye kuba u Rwanda na RDC byarasinyaniye amasezerano i Washington

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko adashaka ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bijya gushakira igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke wo muri RDC i Washington cyangwa i Doha bisize akarere biherereyemo. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko […]
Urukiko rwa ICC rwakatiye igihano cy’ igifungo abahoze ari abayobozi muri Centre Africa

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwakatiye abahoze ari abayobozi babiri bo muri Repubulika ya Centre Afurika (CAR) igifungo cy’imyaka 12 na 15, nyuma yo kubahamya ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Aba bantu barimo Alfred Yekatom, wamenyekanye cyane ku izina rya “Rambo” wahoze ari umudepite ndetse akanayobora umutwe w’inyeshyamba […]
U Bufaransa bugiye kwemera Palestine nk’igihugu

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, itariki 24 Nyakanga, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye kizemera ko Palesitine ari igihugu, kikaba ari icyemezo kigomba gushyikirizwa Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri. Perezida Emmanuel Macron, yakomeje atangaza ko yizeye ko ibyo bizafasha kuzana amahoro mu karere. “Bijyanye n’amateka […]
RDC igiye gutangira kuburanisha Kabila ushobora gukatirwa urwo gupfa

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga ruratangira kuburanisha Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu. Kabila aregwa na Leta ya Kinshasa ibyaha bikomeye birimo “ubugambanyi, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko muntu ndetse no kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi.” Ni ibyaha uyu munyapolitiki […]
Masisi: Inyeshyamba za M23 zabyukiye mu mirwano ikaze na Wazalendo

Imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo bivugwa ko yadutse kuva saa munani z’igicuku kuri uyu wa Gatanu ahitwa Luke, muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru dukesha ACTUALITE.CD avuga ko Wazalendo yagabye ibitero icyarimwe ku birindiro by’inyeshyamba za M23 i Luke ishaka kubirukana mu mujyi […]
Abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda (RWAFPU1-9) bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka. Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda (RWAFPU1-10) riyobowe na Assistant commissioner of Police (ACP) […]
Simba SC yigaramye ibyo kuzana kapiteni wa APR FC

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yamaganye ibihuha byavugaga ko yamaze kumvikana n’umukinnyi Niyomugabo Claude ukinira APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi. Hari amakuru yari yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Tanzania avuga ko Simba SC yifuza uyu myugariro w’ibumoso, aho byavugwaga ko agiye gusimbura Mohammed Hussein baherutse gutandukana. Umunyamakuru Hans Rafael wa Crown Media […]
Rayon Sports iri guhiga umusimbura wa Abeddy

Ikipe ya Rayon Sports irashaka gusinyisha rutahizamu Habimana Yves wakiniraga Rutsiro FC, nyuma y’uko amakipe yombi agize ubwumvikane ku igurwa ry’uyu mukinnyi. Amakuru yemejwe na Kigali Today avuga ko Rayon Sports yemeye kwishyura miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibone uyu mukinnyi. Habimana Yves wari umaze imyaka ibiri akinira Rutsiro FC, yitezweho gusimbura Biramahire […]