20250621_203256

Gen. Muhoozi ntiyishimiye kuba u Rwanda na RDC byarasinyaniye amasezerano i Washington

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko adashaka ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bijya gushakira igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke wo muri RDC i Washington cyangwa i Doha bisize akarere biherereyemo.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “Qatar cyangwa Amerika ntibishobora gufatira icyemezo ibihugu icyenda bya Afurika bituranye na RDC, ndetse [ibyo bihugu] bishobora kuba bibifiteho ikibazo.”

Yunzemo ati: “Washington na Doha ntacyo bivuze hatariho EAC na SADC.”

Gen. Muhoozi mu bundi butumwa, yagaragaje ko amasezerano y’amahoro akomeje gusinywa n’impande zifite aho zihuriye n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC yakabaye ashyirirwaho umukono i Kigali, i Kampala cyangwa se i Kinshasa aho kujya kuyasinyira mu mahanga.

Ati: “Akarere k’Ibiyaga Bigari rwose ntikagikeneye amahirwe yo kwifotoreza mu mirwa mikuru yo mu burengerazuba bw’Isi. Icyo dukeneye ni amasezerano nyayo yasinyiwe i Kampala cyangwa i Kigali, cyangwa se i Kinshasa.”

Screenshot 20250724 225725 1

Uyu musirikare yatangaje aya magambo, nyuma y’ukwezi kumwe Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisinyanye amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kinshasa kandi mu kwezi gutaha kwa Kanama ishobora gusinyanira amasezerano nk’ariya na AFC/M23 i Doha, nyuma y’ibiganiro impande zombi zimaze amezi atatu zigiranira muri uriya murwa mukuru wa Qatar.

Ni amasezerano agomba gukurikira amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara impande zombi zashyizeho umukono muri uku kwezi.

Muhoozi icyakora yashimangiye ko “UPDF rwose ntizi kandi ntiyubaha amasezerano ya Doha.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *