article-1

MONUSCO iravuga ko Nyakanga yabaye ukwezi kw’amaraso muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru

Sangiza iyi nkuru

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwagaragaje impungenge z’uko ubugizi bwa nabi bukoreshwamo intwaro bwongeye kugaragara mu ntara z’iburasirazuba za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru mu kwezi kwa Nyakanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, ubu butumwa bwa Loni bwamaganye byimazeyo ibitero byahitanye abaturage by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.

 

MONUSCO yamaganye by’umwihariko ibitero biherutse  by’umutwe witwaje intwaro wa Convention pour la Révolution Populaire (CRP), wibasiye ibirindiro by’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.

MONUSCO yagaragaje kandi impungenge z’imbaraga zigenda ziyongera z’umutwe wa ADF, ibikorwa byawo byahitanye ubuzima bw’abasivili nibura 82 mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru muri uku kwezi.

Kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi cyabaye hagati y’itariki ya 8 na 9 Nyakanga, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Eringeti (muri Teritwari ya Irumu), aho ADF yishe abasivili 47 mu rwego rwo kwihorera ku bikorwa bihuriweho n’Ingabo za Congo (FARDC) n’iza Uganda (UPDF).

 

MONUSCO yongeye gushimangira ko Umunyamabanga Mukuru wa Loni ahamagarira imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga gushyira intwaro hasi nta mananiza no gusubira mu bihugu bakomokamo.

MONUSCO kandi yagaragaje ubugizi bwa nabi bwakozwe ku itariki ya 21 Nyakanga n’inyeshyamba za CODECO, harimo ibitero byibasiye abaturage, ibikorwa byo gusahura, ndetse no gusahura Paruwasi Gatolika ya Lopa, muri Teritwari ya Djugu.

Ubutumwa bwa Loni bwongeye kwibutsa ko: “Ibitero byibasiye ahasengerwa, amashuri, ibigo nderabuzima, n’ibitaro ni ukurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uburenganzira bwa muntu”.

 

Bruno Lemarquis, intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri DRC akaba n’umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, yaburiye ko “abakoze ibi bikorwa, abo ari bo bose, bazabazwa ibyo bakoze imbere y’inkiko zibifitiye ububasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *