Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, itariki 24 Nyakanga, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye kizemera ko Palesitine ari igihugu, kikaba ari icyemezo kigomba gushyikirizwa Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri.
Perezida Emmanuel Macron, yakomeje atangaza ko yizeye ko ibyo bizafasha kuzana amahoro mu karere.
“Bijyanye n’amateka yabwo mu guharanira amahoro ya nyayo kandi arambye mu Burasirazuba bwo Hagati, nahisemo ko u Bufaransa buzemera igihugu cya Palesitine, ” Perezida Macron yanditse ibi kuri X.
Iri tangazo ryahise rigira u Bufaransa igihugu cya mbere cy’igihangange mu Burayi cyemeye Palesitine.
Kugeza ubu, ibihugu 140 byemera igihugu cya Palesitine, ibarenga icumi muri byo bikaba bikaba biri mu Burayi.
Ubuyobozi bwa Palesitine bwishimiye icyemezo cya Macron. Ibaruwa itangaza iyi ntambwe yashyikirijwe Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, i Yeruzalemu kuri uyu wa Kane ushize.


