8

Zabyaye amahari hagati ya Amerika n’u Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye utwatsi icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa cyo kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga.

Perezida Macron abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yaraye atangaje ko igihugu cye kigomba kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga mbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ni icyemezo yavuze ko kigomba gufasha akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati kugera ku mahoro arambye, anashimangira ko “uyu munsi icyihutirwa ni ukurangiza intambara yo muri Gaza no kuruhura abaturage b’abasivile.”

Macron yatangaje ko Palestine igomba kuba igihugu cyigenga, nyuma y’imyaka myinshi igabwaho ibitero bya hato na hato na Israel.

Nko kuva mu Ukwakira 2023, Umujyi wa Gaza wo muri Palestine wugarijwe n’ibitero bikomeye ingabo za Israel zigaba ku mutwe wa Hamas, nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

Ibitero bya Israel muri Gaza kuri ubu bimaze guhitana abarenga 59,000; mu gihe abamaze gukomeretswa na byo babarirwa mu 143,000.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu munyamabanga wazo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, zamaganye icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron cy’uko Palestine yahinduka igihugu cyigenga, zishinja Perezida w’u Bufaransa gufasha Hamas mu icengezamatwara.

Rubio yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteye utwatsi zivuye inyuma gahunda ya Emmanuel Macron yo kwemera Leta ya Palestine mu Nteko Rusange ya Loni. Iki cyemezo gihubukiwe gikora gusa nk’icengezamatwara rya Hamas kandi kidindiza amahoro.”

Amerika yunzemo ko ibyo Perezida Emmanuel Macron yakoze ari “gukubita urushyi mu isura abazize igitero cyo ku wa 7 Ukwakira.”

Israel biciye muri Minisitiri w’Intebe wayo, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, na yo yamaganye iriya gahunda ya Macron.

Netanyahu yanditse ku rubuga rwe rwa X ko kiriya cyemezo kigamije guca igikuba ndetse hakaba hari ibyago by’uko gishobora gutuma hashingwa undi mutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Iran.

Yunzemo ati: “Gushyiraho Leta ya Palestine muri iki gihe byaba ari urwaho rwo kurandura Israel; kutazabana mu mahoro na yo. Twumve ibintu neza: Abanyapalestine ntibashaka ko habaho Leta na Israel, barashaka Leta hanyuma Israel ikavaho.”

Minisitiri w’Ingabo Katz we yavuze ko ibyatangajwe na Macron ari “igisebo no kwemera kuganzwa n’iterabwoba”, ashimangira ko Israel itazigera na rimwe yemera ko muri Palestine hajyaho urwego rushobora kubangamira umutekano wayo cyangwa gushyira mu byago ukubaho kwayo.

Icyemezo cya Perezida Macron icyakora cyakirijwe yombi n’ibihugu bya Espagne na Arabie Saoudite byakigaragaje nk’intambwe y’amateka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *