GridArt_20250725_143932903

Impamvu ba Minisitiri Marizamunda na Uwimana Consolée batarahiranye n’abandi 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, yakiriye indahiro y’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagize Guverinoma nshya, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin ni we wabimburiye abandi mu kurahira; akurikirwa n’Abaminisitiri, Abanyamahanga ba Leta ndetse n’abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Abaminisitiri 19 muri 21 bagize Guverinoma ni bo barahiye.

Abatarahiye ni Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal n’uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée bombi bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu azakira indahiro zabo mu gihe cya vuba.

Perezida Paul Kagame mu mpanuro yahaye abarahiye, yabibukije ko inshingano bahawe ziremereye cyane.

Ati: “Ndagira ngo mpere ku kuvuga ko izi nshingano zifite uburemere butandukanye, zihera ku bumenyi cyangwa ku bushake bw’abantu, ugomba kugira ubushake, ugomba kumenya icyo ugiye gukora, ugomba no kukigirira ubushobozi.”

“Hari bimwe abantu bashobora gukora, tuvuge abahawe imirimo, wahawe imirimo runaka, ndetse byahereye ko abantu babonye ko muri wowe hari ubwo bushobozi, ibyo ni ibuturuka hanze ariko uko uzabikora, n’ubushake ubikorana n’imyumvire ubikorana, ako kazi karenze wowe gusa, kareba igihugu cyose, ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze ku waguhaye izi nshingano.”

Yunzemo ati “Ni wowe birimo. Uko ubikoresha uhereye ku bikurimo, ibyo ni ibyawe rwose. Abantu bakwigisha, bakwibutsa, babwiriza, bakora ibyo ari byo byose, ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve, ibijyanye n’izo nshingano biri muri wowe, akazi ntabwo gashobora kugenda neza.”

Perezida Paul Kagame kandi yahanuye Abanyarwanda ko ari bo bagomba kwikemurira ibibazo, aho gutega amaso abanyamahanga batabitayeho ngo abe ari bo bazaza kubakiza.

Yanasabye urubyiruko rw’u Rwanda kureka kwinuba, ahubwo rukarazwa ishinga no gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *