Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yagaragaje ko ashyigikiye inzego z’umutekano z’igihugu cye zishinjwa kwica amagana y’abigaragambyaga, avuga ko bari bagambiriye guhirika ubutegetsi bwe.
Samia mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye, yavuze ko abiganjemo urubyiruko bari bishyuwe ngo bigabize imihanda, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 29 Ukwakira yasize yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku majwi agera kuri 98.%.
Yagize ati: “Iriya ntiyari imyigaragambyo, zari imvururu zigamije imigambi mibi. Ibyabaye ni ibintu byari byacuzwe kandi abari babiteguye bari bagamije guhirika ubutegetsi bwacu. Mu bihe nk’ibyo, Guverinoma iba igomba gukora inshingano, kandi turahiriye kurinda iki gihugu n’imipaka yacyo, no kurinda ituze ry’abaturage n’ibyabo. Ku bw’ibyo rero, imbaraga zakoreshejwe zihwanye n’ibyabaye.”
Perezida wa Tanzania yavuze ko ibyo kuba hari abashinja inzego z’umutekano z’iki gihugu gukoresha imbaraga z’umurengera ku bigaragambyaga nta shingiro bifite.
Ati: “Iyo tubwiwe ko twakoresheje imbaraga z’umurengera muri kiriya gikorwa, izitari umurengera zagombaga kuba izihe? Twagombaga gutegereza kugira ngo abigaragambya bari bateguye guhirika ubutegetsi babigereho?”
Samia yavuze ko urubyiruko rwigabije imihanda nta rukundo rwigeze rugaragariza igihugu.
Yavuze kandi ko urwo rubyiruko rwayobejwe rukishora mu bitarureba.
Samia mu mvugo yuje uburakari, yanenze abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Sosiyete Sivile, abanyamadini n’ibihugu by’amahanga byamaganye imbaraga z’umurengera zakoresheje imbaraga z’umurengera ku bigaragambya no kuba ibyabaye bisubiza inyuma demukarasi ya Tanzania.
Ati: “Abo banyamahanga muvuga ngo Tanzania ikwiye gukora icya mbere, icya kabiri n’icya gatatu, muri bande? Ese bibwira ko bakiri abakoresha, abakoloni bacu? Kubera iki? Kubera udufaranga duke baduha?”
Ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi rivuga ko imyigaragambyo yabaye yiciwemo ababarirwa mu 2,000; gusa Leta ya Tanzania ivuga ko iyo mibare irimo ikabya.


