Abarimo Minisitiri Bizimana, Gen Muganga na CGP Marizamunda barahiriye imbere ya Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye baheruka guhabwa inshingano n’imirimo itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu.

Abarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu barimo Dr Bizimana Jean Damascène uheruka kugirwa, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Lt Gen Mubarak Muganga wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na CGP Marizamunda Juvenal wagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe amagereza.

Abandi ni DCG Chantal Ujeneza warahiriye kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’imari na Col Jean-Paul Nyirubutama warahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Perezida Kagame mu ijambo rye yashimiye bariya bayobozi barahiye ku kuba baremeye “inshingano ziremereye” zo gukorera no kubaka igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko kubaka igihugu ari inshingano za buri muyobozi ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, avuga ko icyo abayobozi barahiye bitezweho ari ugutanga ubufasha mu kunoza no kuyobora gahunda yo kubikora.

Mu mpanuro yahaye aba bayobozi, yababwiye ko igihe kirekire bamaze bakora inshingano zitandukanye ari umwanya wo gukosora amakosa bakoze ahubwo bakayavanamo amasomo.

Yabibukije ko nta wushobora gukora wenyine ngo afashe igihugu gutera imbere, abasaba kuzuzanya na bagenzi babo.

Ati: “Birumvikana ko nta muntu ushobora gukora wenyine ngo agere kure cyangwa se ngo ageze igihugu kure, iteka bidusaba ko abantu bahuza ubwuzuzanye mu bikorwa, bityo ni bwo byoroha kugira ngo tugere ku nshingano twihaye.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kwifuriza bariya bayobozi imirimo myiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *