Nyuma y’aho Minisiteri y’uburezi itangaje ko abanyeshuri barangije muri Microbiology muri CST yahoze ari KIST bagomba gusubira mu ishuri kwiga amasomo batize,bamwe mu barimu bigisha muri iyi kaminuza mu ishami rya Microbiology baravuga ko icyemezo MINEDUC iherutse gutangaza nta bushishozi cyafatanywe.
Abarimu bo muri kaminuza y’u Rwanda nabo bigisha muri iri shami ndetse banigishije abo banyeshuli baganiriye n’itangazamakuru banenze iki cyemezo cya MINEDUC cyo kugarura aba banyeshuri mu ishuri. Aba barimu bavuga ko kuba barigishije isomo rya Microbiology batari bagambiriye ko abazaba barangije kuryiga bazajya gukora kwa muganga gusa.

Uyu mwarimu avuga ko ahubwo bagombaga kuzakora mu bigo byinshi bitandukanye nko mu nganda, ndetse n’ahandi henshi hasaba kugira ubushakashatsi kuri za mikorobe (Microbes), nko muri WASAC, Inyange, Sulfo, Minisiteri y’Ubuzima, REMA, RSB, NAEB ndetse na RAB.
Dr NSENGIMANA Joseph umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha muri iri shami rya Microbiology, ndetse akaba ari na we wabanje kuriyobora yavuze ko atarwanya abayobozi kuba barafashe umwanzuro wo kugarura abo bigishije kwiga, ariko ngo kuba barize iryo somo nta nakimwe batigishijwe ahubwo ngo ikibazo kirimo gushakirwa aho kitari.
Yagize ati: “Tuzi neza twese ko intabonwa (Microbes), ziba hose, mu kirere, mu mazi, mu butaka, mu bindi binyabuzima nk’amatungo n’izindi nyamanswa, mu bihingwa n’ibindi bimera, mbese ahantu hose. Umuntu warangije ariya masomo akenewe cyane cyane mu bugenzuzi bw’ubuziranenge (Quality Assurance and Quality control), cyane cyane mu biribwa, ibinyobwa n’imiti bigenewe abantu.”
Dr NSENGIMANA Joseph kandi ashimangira ko mu nganda ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi bitandukanye harimo imyanya y’abakoramo ubushakashatsi kuri za microbes nyamara ngo ushobora gusanga akenshi ako kazi gakorwa n’abatarabyize.
Dr NSENGIMANA asanga ngo kuba abarangije kwiga ririya somo badakwiye kugaruka kwiga ngo kuko atari wo muti, ngo cyane ko bajya gutegura gutanga ririya somo hatari hagamijwe ko abazaryiga bazajya bakora kwa muganga.
Dr. Nsabimana Anthoine na we ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko akaba yigisha iri somo rya Microbiology muri CST icyahoze ari KIST, ashimangira ko kuba MINEDUC yarafashe umwanzuro w’uko abarangije kwiga iri somo bagaruka kwiga atari umuti urambye , anongeraho ko icyagendeweho bemeza ko abo banyeshuli bazagaruka kwiga nta shingiro gifite .
Dr Nsabimana yagize ati: “KIST ntiyari ifite inshingano zo kwigisha abaganga ahubwo twigishaga abantu bashobora gukora ubushakashatsi muri za laboratoire. Umuntu wize Microbiology yakora byinshi mu nganda n’ahandi. Kwa muganga rero ni kariya kantu gatoya bafashe bakagira ngo ni byo byonyine bakora. Ubwo rero uramutse ukoze kuriya ni ukureba bugufi, bakavuga ngo ikibazo kirakemutse, ariko ntabwo kizakemuka.”
Aba badogiteri bashimangira ko leta yakagombye gufata ingamba zihamye hagasuzumwa niba abakora mu nganda bafite ubumenyi mu gusuzuma za microbe cyane ko hari igihe usanga zishyira ibicuruzwa ku isoko mu gihe gito ugasanga byangiritse, nyamara hari abarangije banafite ubumenyi mugusuma Microbe barabuze ako kazi.
Abize isomo rya Microbiology muri KIST bari bamaze gusoza aya masomo mu byiciro bine, kuri ubu kaminuza ikaba yari iri gutegura gusohora icyiciro cya gatanu mu mezi ari imbere, aba barimo kwiga bakaba bagiye kongererwa amasomo ku yo bari basanzwe biga.
Hashize igihe gito abanyeshuri barangije muri kaminuza y’u Rwanda icyahoze ari KIST bagejeje ikibazo cyabo kubagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite basaba ko babarenganurwa nyuma y’aho barangirije kwiga bagera hanze urugaga rw’abaganga rukanga kubakira, bajya no gupiganira imirimo kwa muganga bakabura imyanya babwirwa ko amasomo bize atuzuye atabemerera kuba bakora muri za laboratoire.
Ibi byatumye tariki 17 Gashyantare 2016 abadepite mu nteko ishinga amategeko komisiyo y’uburezi ikoranabuhanga umuco n’urubyiuko itumiza minisitiri w’uburezi kugira ngo basuzumire hamwe iby’iki kibazo.
Icyo gihe Minsitiri w’uburezi Dr Musafiri Malimba Papias yavuze ko abanyeshuri barangiye muri iryo shami rya Microbiology hari amasomo barangije batize kandi yaragombaga kwigishwa muri iryo shami, Minsitiri Dr Musafiri yabwiye abadepite ko abarangije bazagaruka kwiga bakongeraho isomo ryo muri Biomedical.
Iri shami rya Biomedical rikaba riri muri Koleji yigisha ibijyanye n’ubuganga icyahoze ari KHI , kugira ngo babone impamyabumenyi zibemerera kuba bazajya bakora muri za Laboratoires, abakiri ku ntebe y’ishuri ayo masomo bakazayongerwaho kugira ngo bo bazarangize barayize.
Iki cyemezo cyavuzweho n’abantu batari bake nyuma yo gusoma iyo nkuru Bwiza.com aho bavugaga ko batumva ukuntu umunyeshuli yakwiga imyaka ine ikarangira, ibyiciro bine byose bikiga bikarangiza bigahabwa impamyabumenyi z’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza Minisiteri izi neza ko hari ibyo bagombaga kwiga batize, none ikaba ifashe icyemezo cyo kubagarura ku ntebe y’ishuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


