Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yagaragaje ko ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije byiganje mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ababifite bakubye gatatu abandi baturage bahuje ikibazo. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 aho avuga ko ibi bibazo byiganje mu barokotse barengeje imyaka 35 y’amavuko. Dr. Yvonne Kayiteshonga, yagaragaje ko ibibazo byo mu mutwe bikaba binagaragara mu rubyiruko, aho ababifite basaga 10% mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na 18. Ibi bitangajwe mu gihe kuri uyu wa Gatatu,tariki 7 Mata, ku nshuro ya 27, u Rwanda rwinjira mu cyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


