Mu gihe Leta y’u Burundi yizihiza imyaka 2 ishize, hatangiye imyigaragambyo mu gihugu yamaganaga manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza ndetse yanajemo gushaka kumuhirika ku butegetsi ariko bikarangira atsinze amatora, Pierre Claver Mbonimpa, Umuyobozi wa APRODH, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwabafungwa n’abagororwa by’umwihariko, aratangaza ko Abarundi bahakanye kuzaba abacakara ba Nkurunziza.
Pierre Claver Mbonimpa yaboneyeho kandi gushyira hanze imibare y’abantu bagiye bahohoterwa, bicwa abandi bagahunga biturutse kuri iyo manda ya 3 yita ko ihabanye n’amategeko
Ati “Abaturage b’u Burundi bamaze imyaka 2 mu marira n’agahinda, bikuruwe no kwangiza amasezerano y’i Arusha byakozwe na perezida Nkurunziza, ubwicanyi bwahitanye abantu basaga 2000, abasaga 8000 barafungwa abandi ibihumbi n’ibihumbi bafata inzira y’ubuhunzi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arakomeza agira ati: “ntitwakwibagirwa abagore bahohoterewe imbere y’abana babo, abagabo,abagore n’urubyiruko rwishwe urubozo, ku bwizo mpamvu zose tugaragarije uruhande rwacu Leta y’u Burundi n’amahanga ko tutari abacakara ba Nkurunziza wafashe ubutegetsi ku ngufu”.
Aha yakomeje asaba Abarundi bose aho bari cyane cyane abari hanze y’igihugu bafite ubwinyagamburiro naho kuvugira, guhaguruka bakamagana icyo yise ubwicanyi bukorwa na leta, ibukorera abantu b’intoranywa, nk’uko ikinyamakuru RPA dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Muri kanama 2015, Pierre Claver Mbonimpa yatezwe ageze ahitwa Kukanga mu Kinama, araswa n’umuntu wari kuri moto aramurasa ariko ntiyahamya mu kico, nyuma yaje gusaba kujya kuvurirwa mu Bubiligi, biza gukunda aragenda aho akiriye ahamayo dore ko yari umwe mu bagaragazaga ukwamagana manda ya 3 ya Nkurunziza.
Muri Nzeri 2015, umukwe wa Claver Mbonimpa witwaga Pascal Nshimirimana yarihswe, mu Ugushyingo muri uwo mwaka Welly Nzitonda, umuhungu wa Mbonimpa nawe yarishwe, mu gihe n’abandi bo mu muryango batangazaga ko umutekano wabo utameze neza nyuma yo kurusimbuka akanahunga kwa se (Mbonimpa).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva/Bwiza.com


