Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Alain Diomède Nzeyimana, yateguje Abarundi ko guhera mu cyumweru gitaha bazajya basabira ibyangombwa by’inzira kuri interineti.
Ubutumwa yatangaje kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 bugira buti: “Guhera mu cyumweru gitaha, gusaba ibyangombwa by’inzira bizajya bikorerwa kuri interineti kandi abasaba bazajya bategereza mu gihe bitunganwa. Nta kongera gutonda imirongo ku biro by’abinjira n’abasohoka.”
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’u Burundi gishinzwe abinjira n’abasohoka, Maurice Mbonimpa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 4 Ukwakira, yasobanuye ko usaba ibi byangombwa, azajya yohereza kopi z’ibyo asabwa zifotowe (scanned), hanyuma yakire ako kanya ubutumwa bugaragaza ko byakiriwe.
Mbonimpa kandi yasobanuye ko nyuma yo kohereza ibisabwa kuri interineti, usaba iby’inzira azajya ahabwa gahunda yo kujyana ibifatika (physical documents) kuri ibi biro, bisuzumwe, nibimara kwemerwa yishyure mu gihe biri ngombwa, nyuma y’aho amenyeshwe igihe cyo kuzasubira guhabwa ibyo yasabye.
Uyu muyobozi yemeza ko ubu buryo bushya bwo gusaba ibyangombwa by’inzira buzakemura ikibazo cy’igihe kinini abantu bamaraga bategerereje ku mirongo, asobanura ko ubusanzwe ibi biro byakiraga abakiriya bari hagati y’5000 n’10000 mu kwezi kumwe.



