Mu gitondo cyo ku wa 25 Mata 2016, nibwo Brig.Gen Athanase Kararuza, yishwe hamwe n’umugore we n’umwana w’umukobwa, Danielle Mpundu wari ufite imyaka 9 ndetse n’umusirikare wamurindaga, ni urupfu rwakoze benshi ku mutima n’ubu Abarundi bakibuka.
Brig.Gen. Athanase Kararuza yiciwe mu gace yari atuyemo ka Gihosha, mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Bujumbura; aguye mu gico (embuscade) yari yatezwe n’abitwaje intwaro.
Uyu musirikare kandi wari umaze imyaka myinshi akorera igihugu yishwe muri icyo gitondo hafi y’ishuli “Lycée du Saint Esprit” aho yari abanje guca ajyanye umwana we w’umukobwa ku ishuli, aterwa gerenade mu modoka ihita ibahitana.
Yari mu basirikare bakoranaga na Perezida Nkurunziza, by’umwihariko akaba ari mu bagerageje kuburizamo umugambi wari ugamije kumuhirika ku butegetsi (coup d’Etat) yo ku wa 13 Gicurasi 2015.
Nyuma y’urupfu rwe kandi, Perezida Nkurunziza w’u Burundi yahise atanga icyumweru kimwe cy’iperereza abishe iyi ngabo y’u Burundi bakamenyekana bagashyikirizwa ubutabera.
“ Ku wa kabiri 25 Mata, ni umwaka wa mbere wo kwibuka Général Athanase Kararuza, umugore we, uwari umurinze, umukobwa we, umusirikare wa SNR, OPC 2 Daniel Ndabigeze, watewe iwe akagakomeretswa cyane ariko umugore we na muramu we bakicwa muri icyo gitero”. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pacific Nininahazwe, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu, aributsa Abarundi kwibuka aba bishwe kuri iyi tariki.
Mu mwaka w’1960 nibwo Athanase Kararuza yavukiye muri komini ya Mugongomanga mu ntara ya Bujumbura, yarangije kaminuza ya gisirikare ryitwa ISCAM mu mwaka w’1986, nyuma aza kwiga mu ishuli “Ecole de guerre et du National défense collège i Beijing mu Bushinwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka w’2008 na 2013 yagiye muri Amerika mu mahugurwa ajyanye n’ibya gisirikare,… yabaye umuyobozi mu ngabo z’u Burundi mu myanya itandukanye akaba yishwe yari umubyeyi w’abana 4, umwe muri bo bakaba bajyanye.
Nyuma y’urupfu rwe, Athanase yababaje benshi. Ban Ki Moon wari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye akaba yarihanganishije umuryango we avuga ko urupfu rwe rubaye mu gihe hakomeje kugaragara abantu benshi barimo kwicwa kubera imvururu ziri mu gihugu (Burundi) zishingiye kuri politiki.
Aha akaba ariho Ban Ki Moon yahereye asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana abari inyuma y’ubwicanyi bwari bukomeje kwibasira abasirikare bakuru b’i Burundi ndetse n’abanyapolitiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


