Abarwanya Leta ya Nkurunziza barasaba Perezida Magufuli kurekura Lt Col Edouard Nshimirimana na bagenzi be

Sangiza iyi nkuru

Umutwe uvuga ko urwanya Leta y’u Burundi, FPB (Forces Populaires du Burundi) urasaba Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli kurekura abayobozi bawo bafashwe n’urwego rw’ubutasi rwa Tanzania, aho bari ubu hakaba hatazwi.

FPB imenya Leta ya Tanzania ko mu gihe yaba itagaragaje aho abo bayobozi bawo bari, byayigiraho ingaruka, bikagira ingaruka ku biganiro birimo guhuza Abarundi ndetse no ku muhuza mu biganiro Benjamin Mkapa bidasize na Perezida Museveni wa Uganda.

Mu ibaruwa umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Adolphe Manirakiza yandikiye Perezida Magufuli ku wa 21 Ugushyingo 2017, agaragaza ko FPB ifite ibimenyetso by’uko abashinze iperereza bafashe abayobozi babo, nyuma ngo bashyikirizwa urwego rw’iperereza rw’u Burundi, ibi bakabifata nk’iby’aba binyuranyije n’amategeko mu gihe bari bafite ibyangombwa by’ubuhunzi.

Akomeza avuga ko igihugu cya Tanzania, kitakora ibintu nk’ibyo mu gihe kizwiho kugira uruhare cyane mu guharanira ubwigenge bw’ibihugu bitandukanye bya Afurika, by’umwihariko kikaba cyaragize uruhare mu guhuza Abarundi, mu masezerano yo mu 2000 yashyiriweho umukono i Arusha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mutwe uvuga ko uharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono i Arusha, ndetse no gufasha u Burundi kugendera ku mategeko ndetse no guharanira umubano mwiza w’u Burundi n’ibindi bihugu.

Abayobozi muri FPB bafashwe ku wa 21 Ukwakira 2017, mu karere ka Ngara muri Tanzania, abafashwe ni umuyobozi mukuru wawo Major General Jeremie Ntiranyibagira, Lieutenant Colonel Edouard Nshimirimana wari umwungirije ndetse n’abandi barimo Capitaine Libere Nzeyimana hamwe na Liberate Nzeyimana, wari usanzwe afite ubwenegihugu bwa Tanzania.
SOMA INKURU BIFITANYE ISANO : Tanzania: Haribazwa igikurikira ifatwa rya Gen Ntiranyibagira na Col Nshimirimana bakuriye umutwe wa FPB urwanya u Burundi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *