Urukiko rukuru rwa Kabare muri Uganda rwakatiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017, igifungo cy’umwaka umwe n’ibiri kuri bamwe mu bari abarwanyi nwa M23.
Aba barwanyi bakaba bakurikiranyweho kwinjira ku butaka bwa Uganda naho abahawe igihano cyo gufungwa imyaka 2 bakaba bazize ko binjiranye intwaro muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umushinjacyaha mukuru muri ruriya rukiko, Batson Baguma yavuze ko aba barwanyi bafashwe muri uyu mwaka n’inzego z’umutekano za Uganda bagerageza kwinjirira mu karere ka Kisoro bava mu mashyamba ya Kongo bamwe muri bo bitwaje intwaro, ariko bose bakaba nta byangombwa bari bafite bibemerera kurenga imipaka.
Aba barwanyi biganjemo abafite amapeti ya Kapiteni, liyetona ndetse n’asanzwe ya Kaporali, bamaze igihe bafungiye ku nkambi y’igisirikare cya Uganda iherereye muri kariya gace ka Kisoro.
Aba barwanyi nibo bisabiye ko baburana bagahabwa ibihano nyuma y’igihe kinini bari bamaze batawe muri yombi ariko ntibahanwa mu buryo bukurikije amategeko, bakaba basabaga ko basubizwa aho bavuye mu gihe ubuyobozi bwa Uganda bukomeje kubafunga nta mpamvu.
Urukiko rwanzuye ko aba barwanayi bazasubizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma yo kurangiza ibihano byabo ariko intwaro bafatanywe zo bakazazisigarana.
Uganda yafashe aba barwanyi nyuma y’uko yari imenyereye kubakira mu gihe bayihungiyeho bakubiswe inshuro aho babaga bari mu mashyamba ya Kongo, ariko nyuma bakongera bagatoroka inkambi bagasubirayo.
Ibi byatumye Uganda itangira gushyirwa mu majwi ko yaba itera inkunga umutwe wa M23 kubera yayihaga ubuhungiro ndetse bamwe mu barwanyi ba yo ikabakoresha mu gisirikare cyayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


