Abarwanyi 66 gategereje kuzataha ari uko FDLR yagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi 66 ba FDLR barikumwe n’imiryango yabo igizwe n’abantu 290, bishyikirije Monusco ku ya 28 Ukuboza 2014, banze kuva mu nkambi ya Kanyabayonga ngo batahe mu Rwanda bavuga ko bategereje kubanza kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda.
Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko bamwe bataha mu rwababyaye umwe ku wundi, igatangaza ko bamwe muri aba barwanyi bajya batinya gutaha bitewe n’iterabwoba bashyirwaho na bagenzi babo rimwe na rimwe banababwira ko bazagirirwa nabi bageze mu Rwanda.
Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko 66 baheze mu maboko ya Monusco, impungege abandi baba bafite zo gutaha mu Rwanda ntazo bafite, batsimbaraye bavuga ko bazava ku izima bagataha ari uko Leta y’u Rwanda yagiranye ibiganiro na FDLR.
Ese ibi biganiro bategereje bizagerwaho?
Leta y’u Rwanda yakuriye inzira ku murima abarwanyi ba FDLR n’abayiri inyuma bayisabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, ko nta munsi n’umwe izagirana ibiganiro n’abantu basize bahekuye u Rwanda.
Muri Gicurasi 2013, ubwo hizihizwaga isabakuru y’imyaka 50 umuryango w’Ubumwe bwa Afurika umaze ushinzwe, uwari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete yavuze ko hakenewe ubwumvikane bw’Isi kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igire amahoro azahoraho. Mu byo yasabye harimo n’uko u Rwanda rwagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR.
Icyifuzo cya Kikwete cyatewe utwatsi na Leta y’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagize ati “ Biteye ikimwaro kuba hari abakuru b’ibihugu bavugira FDLR bakumva ko inafite icyo kuvuga mu ruhando rw’abafite ukuri.
Ni ibitumvikana kandi kuba Perezida Kikwete yakwibeshya ko u Rwanda ruzigera rwicarana na FDLR mu biganiro kandi mbere y’uko aba Perezida wa Tanzaniya yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, aho yakabaye yarasobanukiwe neza ibibera muri aka karere.”
Ku wa 30 Kamena 2013 na Perezida Kagame yagize icyo abivugaho, ati: “ Abantu baravuga ngo dushyikirane n’abishe abantu bacu, abo bavuga FDLR bazi neza ko bari kuvuga abishe abantu bacu (…). Mbere na mbere impamvu nacecetse kuri ibyo, ni ukubera agasuzuguro nabonaga ibyo bifite, icya kabiri, numvaga ko ntacyo bivuze, icya gatutu natekereje ko ari ubujiji, icya kane ni ikibazo cy’ingengabitekerezo .” Yongeyeho ati ” Gusa ariko tuzagira undi munsi wo gukemura iki kibazo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe bashinjwa kuba barahunze bamaze kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Akanama ka loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu gashinja uyu mutwe kandi kwica abaturage, kubasahura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kubakoresha imirimo y’agahato n’ibindi ku butaka bwa Congo. FDLR yashyizwe mu mitwe y’iterabwoba na Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Loni.
Leta y’u Rwanda yafunguye amarembo, bamwe muri FDLR bashatse gutaha barakirwa ndetse bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe dore ko hari n’abahabwa imirimo muri Leta bafatanya n’abandi kubaka urwababyaye.
Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2016 abarwanyi ba FDLR basaga 9000 bamaze gutaha mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com



 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *