Abarwanyi ba Islamic State basaga 6000 bashobora kwinjira muri Afurika-AU

Sangiza iyi nkuru

Afurika yunze ubumwe iratangaza ko abarwanyi bo mu mutwe wa leta ya kisilamu, (Islamic State) basaga ibihumbi 6 bashobora kwinjira ku mugabane w’Afurika mu gihe nta gikozwe.
Ibi ni ibyatangajwe na Komiseri muri komisiyo y’amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, Smail Chergui, aho yavuze ko imikoranire y’ibihugu by’Afurika n’ibihugu by’abarabu ishobora gutuma abarwanyi basaga ibihumbi 6 binjira ku mugabane mu gihe kidatinze.
Uyu muyobozi yasabye ko hakwiye kuba ubufatanye mu guhangana n’abarwanyi bal eta ya Kislamu babiciye bigacuka mu bihugu byo ku mugabane w’Aziya nka Syria n’ahandi ku mugabane w’u Burayi.
Chergui yakomeje avuga ko mu mibare ya vuba bafite, abasaga ibihumbi 30 binjiye muri uriya mutwe mu gihe cya vuba, habarurwamo Abanyafurika basaga ibihumbi 6 bityo Afurika ikaba igomba kuba maso kuko mu gihe nta gikozwe umubare wakomeza kwiyongera bityo bikazayishyira mu kaga gakomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’imyaka 3 y’intambara muri Irak, Minisitiri w’intebe, Haà¯der Al-Abadi yatangaje kuwa gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 9 Ukuboza ko uyu mutwe umaze kwigarurira igice kinini cy’igihugu ku buro bigaraara ko ufite imbaraga zidasanzwe.
Muri 2014, ni bwo uyu mutwe wari umaze kwigarurira uduce tumwe na tumwe two mu burasirazuba bw’umugabane wa Aziya, watangaje ko nibamara kwigarurira aho bashaka bazasubira mu bihugu byabo.
Jeunafrique ivuga ko Komiseri muri UA yatangaje ko mu gihe aba barwanyi bazagaruka mu bihugu byabo hazabaho ihungabana ry’umutekano bityo inzego zishinzwe kurwanya iterabwoba zikaba zisabwa gukora aho bwabaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *