Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Faustin Twagiramungu avuga ko amaso yaheze mu kirere ku bwo gutegereza abari batangaje ko bazamugeza imbere y’ubutabera bamushinja imvugo yuje gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Twagiramungu atangaza ibi nyuma y’aho mu Kwakira 2018, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko biteguye gukora iperereza ku magambo ya Faustin Twagiramungu uba mu buhungiro mu Bubiligi.
Mutangana yavuze ko amagambo ya Twagiramungu ashobora kuba agize ibyaha byo gupfobya Jenoside. Bityo akaba yatabwa muri yombi.
Ati “Aho avuga ko itigeze itegurwa, akavuga ko Habyarimana na MRND batigeze bategura Jenoside, ibyo bihabanye cyane n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga n’ibikorwa bigaragara byerekana ko Jenoside yateguwe, Interahamwe zikigishwa, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu mashuri, kugeza aho Abatutsi bishwe mu myaka myinshi kugeza no mu 1994.”
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Twagiramungu yavuze ko yategereje ko yagezwa imbere y’amategeko agaheba.
Ati “Abasabye ko najyanwa imbere y’amategeko bageze he?”
Ku rundi ruhande, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze koTwagiramungu adashobora kwihisha inyuma y’ibyo yita ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ngo avuge ibyo ashaka.
Ati “Ntabwo ubushinjacyaha buzihanganira izo mvugo. Turabikorera isesengura, ibyo tuzasanga bifite ibyaha bifatika bishobora gutuma akurikiranwa tuzabikora rwose (…).Twiteguye gukora iperereza kuri we, tugakorana n’igihugu arimo […] Niba agiye kuba uhakana Jenoside, azajya ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa nk’abapfobya Jenoside.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Nyuma y’ibyatangajwe na Mutangana Jean Bosco, Faustin Twagiramungu yagiye yumvikana mu bitangazamakuru byo hanze avuga ko we yiteguye kujya mu rukiko akavuga akamuri ku mutima igihe cyose u Rwanda rwaba rumureze.
Inshuro nyinshi Twagiramungu yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yandika amagambo avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri n’ibindi.
Abantu batandukanye basabye ko Twagiramungu yabazwa icyihishe inyuma y’aya magambo.
Umushakashatsi ku mateka, Tom Ndahiro, abinjujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukora iperereza kuri Twagiramungu kuko ibitekerezo bye biganisha ku cyaha.
Yakomeje agira ati “Urwango afitiye abarokotse Jenoside n’ababarokoye, ruteye ikibazo”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bibabaje kubona Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agiriwe icyizere na FPR, yarahindutse umuhakanyi wa Jenoside.
Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.
Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.
Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1994 yegura mu 1995, ahita yerekeza mu buhungiro mu Bubiligi.
Mu 2003 yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga gusa aza gutsindwa aho yagize amajwi 3.62% mu gihe Perezida Paul Kagame yagize 95.0 %.


