Inteko rusange y’Abadepite isanga hari ivugurura rikwiye gukorwa mu bijyanye n’imitangirwe y’imirimo ku bakozi bo mu nzego n’ibigo bya leta mu rwego rwo kunoza serivizi zihabwa abagana izo nzego.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Komisiyo y’imibereho y’Abaturage yagezaga ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016 ndetse na gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2016/2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abadepite muri raporo yayo, harimo ikibazo cyagarutsweho cyane cyo kutuzuza imyaka 3 ku mwanya umukandida yari arimo mbere yo gupiganirwa undi mwanya, no kutuzuza ibisabwa ku mwanya w’umurimo upiganirwa aho mu mapiganwa hari ahabaye amakosa yo kwemerera umukandida gupiganwa kandi ari ku rutonde rw’abakuwe mu bakozi ba Leta.
Bagarutse kandi ku byerekeye uburyo abakozi bashyirwa mu myanya y’imirimo ya Leta, aho abakozi bagengwa na Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta mu nzego 28 zagenzuwe, hari inzego 12 zifite abakozi bari mu myanya badafite amadosiye yujuje ibisabwa n’amategeko.
Hon. Ngabo Amiel yatanze urugero ku kigo cy’igihugu gishinzwe kwegeranya imisoro n’amahoro (RRA), aho abasaga 85% by’amadosiye y’abakozi yagenzuwe atujuje ibisabwa; ndetse no mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), abaharirwa hejuru ya 68% by’amadosiye y’abakozi yagenzuwe nayo atujuje ibisabwa.
Depite Ngabo Amiel yakomeje avuga ko hari n’inzego zidashyikiriza MIFOTRA urutonde rw’abatsinze ipiganwa ntibabonerwe imyanya kugira ngo bashyirwe muri databank ndetse anagaragaza andi manyanga menshi akorwa n’abakozi bo mu bigo bya leta mu guhuguza imyanya no kuyitanga ku batarayitsindiye.
Aha banagaragaje ko raporo ku isesengura ryakozwe ku manza zaburanishijwe hagati ya2009-2012 na 2012-2015 mu nzego za leta, igaragaza inzego zigera kuri 24 zateje igihombo leta bitewe n’ibyemezo abayobozi bagiye bafatira abakozi hadakurikijwe amategeko y’imicungire y’abakozi n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe ku buryo abaturage banyurwa n’imitangire y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta bwagaragaje ko igipimo rusange cy’imyumvire ku mitangire y’akazi cyazamutse kikagera kuri 70.9 %kivuye kuri 67% muri 2012/2013
Umwe mu batangabuhamya wabuze akazi yari yatsinze ikizamini
Umusore witwa Innocent Byukusenge ukomoka mu karere ka Ngororero yaganiriye na bwiza.com ku kibazo yagize cyo gukora ikizamini cy’akazi mu karere ka Muhanga ndetse akagitsinda ariko akaza kwimwa umwanya we. Avuga ko yakoranye ikizamini n’abandi benshi ndetse akabarusha amanota ariko ntaze guhabwa akazi
Yagize ati”nize indimi n’ubwanditsi (Arts, modern languages and publishing) muri kaminuza y’u Rwanda. Umwanya nasabye muri aka karere nari nzi neza ko nywemerewe kuko hari n’abandi twiganye bawufite ndetse no mu rwego rw’intara y’amajyepfo. Nari nasabye akazi ko kubika inyandiko (archiviste).
Uyu musore akomeza avuga ko yakoze ibizamini byose by’akazi ndetse akanabitsinda cyaba icyo kwandika ndetse no kuvuga ariko bakamubwira ngo nagende bazamutumaho aze ku kazi.
Nyuma rero ngo nibwo yakomeje kujya abaza aho bigeze kugeza umunsi abandi barahiriyeho kujya mu mirimo y abo ariko we ntarahire kandi yari yatsinze.
Yagize ati”uwitwa Patrick ari nawe admin w’akarere yaje kumbwira ngo umwanya natsindiye ntunkwiye kuko ibyo nize ntibiwunyemerera.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko ibyo yize bihura neza n’ibyo yari yatsindiye mu kizamini ndetse ko nta n’uwamurushaga. Kugeza ubu avuga ko yicaye mu rugo kuko nta kazi afite mu gihe atazi uwamugiriye mu mwanya.
Ikibazo cya ruswa no gutanga imyanya y’akazi ku bo itagenewe kimaze gufata indi ntera mu Rwanda ndetse kikaba gishobora gukaza umurego mu gihe kidafatiwe ingamba zikomeye, dore ko cyanatangiye kugaragara guhera mumyaka yashize.
Ku itariki ya 20 Nyakanga 2015, nibwo polisi y’u Rwanda yerekanye babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gutanga no kwaka ruswa mu bijyanye no kubona imyanya y’akazi ka leta.
Aba bagabo barimo Mujyanama Elizaphan Philos w’imyaka 32 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Gatsibo, akaba yari umukozi wa Ralga ariko mu buryo budahoraho, kuko yabakoresherezaga ibizami mu turere dutandukanye akanabikosora bakamuhemba, ariko ubusanzwe avuga ko yigisha mu ishuri rikuru ryo muri Nyagatare( East African University), undi ni uwitwa Ntaganda John w’imyaka 37 y’amavuko wo mu mujyi wa Kigali, uyu ngo bakaba baraturanye nkuko bombi babivuga ariko nta handi baziranye.
Nkuko yari asanzwe abikorera ikigo cya Ralga rero, uyu Mujyanama ku italiki ya 21 gicurasi 2015, yagiye gukoresha ikizamini ku mwanya w’ushinzwe amasoko mu karere ka Gicumbi, umwanya wahatanirwaga n’abantu benshi.Kubera ko ariwe wateguraga akanakosora ibizami, yatahanye iwe impapuro abakandida bakoreyeho, maze ku bwumvikane bwe na Ntaganda, uyu amusanga iwe amuha urupapuro ruriho ibisubizo kugirango afate urundi abyandukure ari narwo ruzakosorwa, maze uro yakoreyeho mbere bakarurigisa, aha ni naho havuye intandaro yo kumukeka doreko urupapuro rwe rwasaga muri byose n’urw’ukosora.
Ku itariki ya tariki ya 17 Gashyantare 2017 hagaragaye amanyanga mu bizamini by’akazi i Kayonza, aho uwari yagize 9 yahawe 96, naho ufite 38 ahabwa 90 ibi byose bikaba bbyari bigamije guha imirimo abatayitsindiye.
Uretse izi ngero zatanzwe, hari n’izindi nyinshi zigenda zigaragara hirya no hino mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017, nibwo Sena y’u Rwanda yasabye ku bijyanye n’iyi raporo ko hakongerwa imbaraga gukorwa inyigo y’uburyo ibizamini byajya bikoreshwa n’urwego rumwe rugahabwa inshingano yo gushakira inzego zaLeta abakozi.
Yasabye kandi Guverinoma gushyira mu mategeko igihe ntarengwa cyo gushyira abakozi mu myanya no gusaba inzego zose za Leta kucyubahiriza ndetse no gukora urutonde rw’abateje Leta igihombo giturutse ku makosa bakoze mu micungire y’abakozi ba Leta no gushyiraho uburyo bwo kubishyuza bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 3 kandi Sena ikazagezwaho raporo. Yasabye kandi ko habaho gusuzuma mu buryo bwihuse ko abakora ibyaha n’amakosa mu gushaka, gushyira mu myanya abakozi no kubacunga babiryozwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


