Abasaga 300 bavuriwe mu bikorwa bya gisirikare by'imyitozo yiswe Shared Accord 19

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa by’abaganga ba gisirikare byahuje abasirikare b’u Rwanda n’aba Amerika mu rwego rw’ubufatanye bw’imyitozo ya Shared Accord 19, byasojwe muri iki cyumweru byafashije kuvura abarwayi 337. Ni igikorwa kimaze  ibyumweru 2 kibera mu Bitaro bya Gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda i Kanombe.

MEDREX193

Ubwo hasozwaga ibi bikorwa by’ubuvuzi i Kanombe, Brig Gen Ephrem Rurangwa wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko iyi myitozo yo gufatanya mu by’ubuvuzi  yungura ubumenyi abaganga kandi ifasha mu guhanahana ubunararibonye bishimangira imikoranire myiza hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Amerika.

Umuyobozi w’imyitozo ya Shared Accord 19, Brig Gen Lapthe Flora yavuze ko ingabo z’Amerika zikorera ku Mugabane w’Afurika zishimira ubufatanye mu bikorwa byo kwihugura mu buvuzi bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda.

MEDREX191
Mu bikorwa by’ubuvuzi abaganga ba RDF hamwe n’ab’Ingabo z’Amerika bavuye indwara zitandukanye harimo iz’amagufwa, iz’umubiri, indwara z’abagore ndetse n’ iz’amenyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *