Abasaga 80 bamaze guhitanwa n’imyizure muri Sudani

Sangiza iyi nkuru

Imyuzure yikurikiranya imaze guhitana abantu basaga 80 muri Sudani, mu gihe imaze gusenya ibihumbi by’inzu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’umwe mu bayobozi b’iki gihugu.

Muri rusange abantu 84 barapfuye naho 67 barakomereka muri leta 11 za Sudani kuva ibihe by’imvura byatangira,” uyu ni Abdel Jalil Abdelreheem, umuvugizi wa w’Inama y’Igihugu ishinzwe umutekano w’abaturage muri Sudani.

Izi mpfu zatewe no kurohama, gukubitwa n’amashanyarazi no kurengerwa kw’inzu nk’uko uyu mugabo yakomeje avuga. Inzu zigera mu 8,400 zarasenyutse mu gihe izigera mu 27,200 zangiritse mu gihugu hose.

Ubusanzwe muri Sudani hagati ya Kamena na Ukwakira hagwa imvura ikabije buri mwaka itera imyuzure yangiza byinshi nk’uko tubikesha VOAAfrique.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu 102,000 bagizweho ingaruka n’imvura ikabije kuva muri Nyakanga.

Umuryango w’Abibumbye muri raporo mu cyumweru gishize wavuze ko imidugudu igera kuri 50 yarengewe mu majyepfo ya Sudani, bituma abantu 65.000 bimurwa, barimo impunzi z’Abanyasudani y’Amajyepfo inkambi yabo yarengewe n’amazi.

Muri 2020, imvura yatumye igihugu gitangaza ibihe bidasanzwe by’amezi atatu, aho byibuze abantu 650.000 bahuye n’ibibazo ndetse n’inzu zirenga 110.000 zangiritse cyangwa zigasenyuka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *