Intore Bruce ufite ikigo ‘Intore Entertainment’ gitegura ibitaramo, yatangaje ko ibivugwa ko abategura ibitaramo barira abahanzi baba bakoresheje mu mibare atari byo kuko na bo nta bya Mirenge babakuramo.
Uyu mugabo yatangaje ibi nyuma y’igisa n’umwuka mubi wadutse hagati y’abahanzi n’abategura ibitaramo bashinja kubasuzugura.
Ni ubwumvikane buke bwadutse nyuma y’uko umuhanzi Kenny Sol agaragaje ko yasuzuguwe n’abateguye igitaramo cyiswe ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ cyaririmbwemo na The Ben bakanga kumwishyura, ari na yo mpamvu yanze kukiririmbamo.
Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu ushize muri BK Arena, kiririmbamo abahanzi barimo Bwiza, Bushali, Marina, Chriss Eazy na The Ben wari umuhanzi w’umunsi.
Kenny Sol ari mu bagombaga kukiririmbamo, gusa mu buryo bwatunguranye birangira atagaragaye ku rubyiniro.
Uyu muhanzi mu butumwa yashyize ahagaragara, yagaragaje ko abategura ibitaramo bafite imyitwarire yo kwigira nk’aho baruta abahanzi, ku buryo hari ubwo no kubaha akazi ko kuririmba babifata nk’impuhwe babagiriye, ubundi bakuzuza imifuka yabo.
Yavuze ko n’ubwo we atagaragaye ku rubyiniro yari imbere muri BK Arena ndetse yiteguye gutaramira abakunzi be.
Kutaririmba ngo ni icyemezo kidafitanye isano n’imyitwarire idahwitse yakunze gushinjwa abahanzi bamwe.
Yakomeje ati “Akenshi abantu bategura ibi bitaramo ni bo kibazo. Muvandimwe wanjye David Bayingana, ndagira ngo mvuge uburyo natengushywe cyane n’uburyo butari ubwa kinyamwuga wanyitwayeho mu ijoro ryahise hamwe n’itsinda dukorana. Mu magambo yawe bwite wavuze ngo ’turirimbe cyangwa tubireke’.”
“Wageze n’aho ugerageza kumvisha umuntu ucunga ibikorwa byanjye kugumana telefoni yawe nk’ingwate. Koko? Kubera gusa ko twagusabaga wowe na bagezi bawe kubahiriza amasezerano twagiranye?”
Kenny Sol yavuze ko kuba ibyo byakozwe n’umunyamakuru umaze igihe kinini mu kazi, bigaragaza uburemere bw’ikibazo uyu mwuga ufite.
Yavuze ko kiriya gitaramo cyagaragaje ko abategura ibi birori bashaka gukoresha abahanzi mu nyungu zabo gusa.
Bruce Intore ubwo yavugaga ku byatangajwe n’uriya muhanzi, yavuze ko abahanzi batajya babarira mu mibare kuko abategura ibitaramo na bo nta bya mirenge babona.
Ati: “Abasangiye ubusa bitana ibisambo.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko mu rugamba rw’imyidagaduro hatarimo ubusa nk’uko bivugwa, ko ahubwo abarurimo bagomba gukorana mu bwubahane.
Yabwiye Taarifa ati: “Ubusanzwe iyo hari abantu bafitanye imikoranire mu bucuruzi, bagirana amasezerano, uyishe akaganirizwa bitakunda bikajyanwa mu nkiko ariko si uko uwo mugira nye ikibazo wese yajya mu itangazamakuru.”
Yunzemo ko na we hari abantu bamurimo amafaranga ariko ko atabijyana mu itangazamakuru.
Ku byerekeye amafaranga abereyemo Kenny Sol, Intore Bruce yavuze ko koko hari ayo amurimo ariko ngo hari n’ayo yamuhaye.
Yavuze kandi ko hari amafaranga ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyateguye kiriya gitaramo cyo muri CHOGM kitaramwishyura, gusa bikaba bisanzwe ko amafaranga agira inzira acishwamo.
Ikindi kandi ngo si Kenny Sol wenyine utarishyurwa bityo ngo niyihangane ibintu biri hafi gutungana.


