Abasazi ni bo barota kuturwanya_Umuhungu wa Museveni arata igisirikare cya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Yoweri Museveni uyobora Repubulika ya Uganda usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga ko igisirikare cyabo (UPDF) gikomeye ku buryo abarota kukirwanya ari abasazi gusa.

Gen. Kainerugaba mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021, yagize ati: “UPDF ni kimwe mu bisirikare bikomeye ku Isi. Abasazi bonyine ni bo barota kuturwanya.”

Si ubwa mbere Gen. Kainerugaba atatse igisirikare cya Uganda, rimwe akavuga ko ari cyo gikomeye ku mugabane wa Afurika, ubundi akavuga ko ari cyo cyonyine azi.

Urugero mu butumwa yatangarije kuri uru rubuga nkoranyambaga tariki ya 5 Ukuboza 2020, uyu musirikare yasobanuye ko impamvu igisirikare cya Uganda gikomeye kurusha ibindi ari uko we na bagenzi be bafitanye igihango ku buryo nta wasiga undi ku rugamba. Ati: “Ni yo mpamvu UPDF ari igisirikare gikomeye cyane nzi.”

Akenshi mu gihe Gen. Kainerugaba ataka UPDF, usanga ashingira ku mateka y’iki gisirikare cyane cyane ayo kuba cyarubatswe n’abafashe ubutegetsi bahiritse Milton Obote mu 1986 bayobowe na se, Museveni, n’ubunararibonye gifite mu myaka irenga 25 kimaze kibayeho. Gusa hari amagambo ye hari abayafata nk’ubwishyongozi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abasazi ni bo barota kuturwanya_Umuhungu wa Museveni arata igisirikare cya Uganda
    Mufite iki se ahubwo abasirikare biswe na waragi police itavira inkweto

  2. Abasazi ni bo barota kuturwanya_Umuhungu wa Museveni arata igisirikare cya Uganda
    Mufite iki se ahubwo abasirikare biswe na waragi police itavira inkweto

  3. Abasazi ni bo barota kuturwanya_Umuhungu wa Museveni arata igisirikare cya Uganda
    Wamumbarije umujenerali wafatiwe Kisangani niba ari uwa Uganda cg niba yari yarwanaho n’inyenzi ngo yumve uburyo Bisharira!!!!

  4. Abasazi ni bo barota kuturwanya_Umuhungu wa Museveni arata igisirikare cya Uganda
    Wamumbarije umujenerali wafatiwe Kisangani niba ari uwa Uganda cg niba yari yarwanaho n’inyenzi ngo yumve uburyo Bisharira!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *