Abasezerana imbere y’amategeko baragabanutse mu 2020-NISR

Sangiza iyi nkuru

Raporo ku irangamimerere y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, (NISR), igaragaza ko imibare y’abasezeranye imbere y’amategeko mu 2020 yagabanutseho ibihumbi 17 ugereranije na 2019.

NISR ivuga ko zimwe mu mpamvu zateye iryo gabanuka, harimo icyorezo cya Covid- 19 ndetse n’Imirenge imwe n’imwe ituzuza neza abashyingiwe.

Yerekana ko imiryango 30 859 yashyingiwe byemewe n’amategeko mu 2020 bavuye ku bihumbi 48 526 mu 2019.

Abakora mu nzego zirebana n’imibereho y’abaturage, bemeza ko ishyingirwa rikorewe imbere y’amategeko ritanga umutekano kandi rigatuma abagize umuryango bagira imibereho myiza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibare ifitanye isano n’ubwiyongere bw’abaturage, muri NISR, Ndakize Michel avuga ko zimwe mu mpamvu zateye iryo gabanuka harimo icyorezo cya Covid 19 ndetse n’imirenge imwe n’imwe ituzuza neza abashyingiwe.

Gusa avuga ko abantu bakwiye kumva agaciro ko kubana abantu barasezeranye imbere y’amategeko. Yagize ati “Iyo umuntu ashyingiwe imbere y’ubuyobozi ingo ziratekana, abashyingirwa bumva neza icyo bagiye gukora, bakemeza n’uko bazacunga umutungo wabo.Mu gihe abahungu n’abakobwa bishyingiye batarageza imyaka 21 bivuze ko habaye gucikiza amashuri, bazabyara abana benshi kuko bishyingiye kare, ikindi iyo bigenze gutyo impfu z’ababyeyi bapfa babyara zirazamuka kuko babyara bakiri bato.”

Raporo y’irangamimerere y’iki kigo igaragaza ko akarere ka Gasabo ariko kaje ku isonga mu gushyingira imiryango myinshi mu 2020 ahashyingiwe imiryango 2746, Akarere ka Kirehe niko kashyingiye imiryango mike 465.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *