Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda ku bufatanye bagaragaje muri uyu mwaka ushize wa 2017 mu kuzamura ubukungu no kubungabunga imibereho myiza yabo anabasaba gukomeza kuba maso no gukorera hamwe hagamijwe kwirinda uwaza ashaka guhungabanya ibyagezweho byose.
Mu ijambo rye yagejeje ku banyarwanda mu muhango wo gutangiza umwaka wa 2018, perezida wa Repubulika y’u Rwanda yongeye kwibutsa ko nubwo hari byinshi byagezweho hakiri n’abashaka kubisenya, bityo asaba abanyarwanda kongera imbaraga mu kurinda ibyagezweho no kwirinda uwaza ashaka guhungabanya umudendezo wabo.
Yagize ati “Ndasaba ko twakomeza iyo nziza nziza tumazemo igihe kitari gito, dukorera hamwe kandi twiga kandi ari nako twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira icyasenya ibyo twubaka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Abashaka gusenya bo bahoraho, ni ngombwa ko batashobora kugira icyo bageraho, aho baturuka aho ari ho hose, n’uburyo bakoresha ubwo ari bwo bwose, ni nayo mpamvu ari ngombwa kubaka bwa bushobozi.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko byagaragaye ko Abanyarwanda babasha kugera ku byo bifuza binyuze mu bufatanye, bityo igisigaye kikaba ari ukubikomeza ngo bihoreho ubuziraherezo.
Yibukije abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko iyo ntego yo kubaka igihugu ireba buri wese, akagaragaza uruhare rwe mu kwiyubakira igihugu, akaba yasoje abifuriza ko umwaka wa 2018 wazabera Abanyarwanda intambwe ndende ibageza ku bumwe, amajyambere, umutekano birambye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


