Abashaka kwangiza umutekano w’u Rwanda baracyahari- Guv. Munyantwari abwira abaturiye Nyungwe

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, burasaba abaturage bo mu Murenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, Intara y’Uburengerazuba, kuba maso kugira ngo hatagira ababinjirana bakaba bahungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi ni ibyatangajwe n’abayobozi b’Intara ubwo bagiriraga uruzinduko muri uyu Murenge, uruzinduko rwabo rugahurirana n’inteko y’abaturage yo ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019. Abayobozi bakaba basaba abaturage bo muri uyu murenge ukora ku ishyamba rya Nyungwe ndetse no ku Burundi, kuba maso, bakareba ko hari abakoresha izi nzira zombi ngo babe bahungabanya umutekano.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yabwiye abaturage ko mu gihe babonye umuntu batazi mu mudugudu wabo, bagomba kumenyesha ubuyobozi.

Yagize ati “Ab’imidugudu mugire ikaye y’abinjira n’abasohoka, burI muturage umuntu yacumbikiye agomba kumenyekana, ikintu cyaje mu mudugudu kitazwi ugomba kugitangira amakuru[…], abashaka kwangiza umutekano w’u Rwanda bo baracyahari, hari za FDLR murazumva ariko nta kibazo nta na rimwe Abanyarwanda bashyize hamwe bigeze bakomwa n’uwo ari we wese, mu mateka ya kera n’ayavuba”.

Radiyo Ijwi rya Amerika itangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, haba hari abantu batamenyekanye biraye mu baturage mu murenge wa Bweyeye wegeranye n’uyu wa Butare, yombi ikaba ikora ku ishyamba rya Nyungwe, igahana imbibi n’u Burundi, aba ngo basahuye imyaka ndetse n’amatungo ariko bigakekwa ko baba bakoresheje izo nzira zombi.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba, Gen.Major Murokore Eric yabaye nk’ukomoza kuri iki kibazo cy’abantu bagaba ibitero muri iyi mirenge bagasahura.

Ati “Mukora no ku ishyamba rya Nyungwe, hari ingegera zijya ziza kwiba hariya mu ishyamba zikabundamo zabuze amajyo, zikaza nijoro, zikaza zibundabunda ziza gusahura imyaka yanyu. Zishobora gusahura ihene, inkoko, utwaka wizigamiye twavuye mu byuya byawe, mu mbaraga zawe, abo rero nimubakumire”.

Yakomeje abasa aba baturage kuba maso, bicungira umutekano, ntibemere ko hari umuntu ubinjiramo batamuzi.

Ati “Mugerageze mukore ibishoboka byose, murare amarondo, murebe umuntu winjiye iwanyu mutamenyereye, mumubaze urava he urajya hehe? Nihagira uza kubasaba amazi ntimuzayamwime ahubwo muzamubaze aho ava n’aho ajya”.

Abatuye muri uyu murenge wa Butare ukora ku Burundi n’iri shyamba rya Nyungwe, ababwira ko uruhare rw’ibanze mu kwicungira umutekano ari urwabo, ingabo zikaza zibunganira.

Ati “Ntihazagire uza kubatesha umutwe, yaba ibihuha, byaba ibikorwa, aza kubiba ababuza amahoro, sibyo! Bakaza, bakava mu ishyamba aho, cyangwa bakava hakurya ahangaha mu gihugu cy’abaturanyi, hariya si i Burundi hakurya,  bakavayo bakaza bakiba ihene yawe wavunikiye, inkoko, bagasarura imyaka yawe,… Ibyo byose ni mwebwe bireba, aho mubona bikomeye ingabo mukazihamagara”.

Uru ruzinduko rw’abayobozi b’Intara ruje rukurikira urwo baherutse gukorera mu karere ka Nyamasheke nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe, aho bari baherekeje abo ku rwego rw’igihugu barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, baruhakorera hari hashize iminsi mike abantu bageraga mu 100 bagaragaye mu Murenge wa Karambi, baza no kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, bigatangazwa ko banaharwaniye n’abasirikare b’igihugu.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *