Abashaka kwiga igisirikare muri Pologne Perezida Duda yabakinguriye amarembo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame na mugenzi we Andrzej Duda bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru , ibyinshi bikaba byaganishaga ku mubano w’ibihugu byombi na Dipolomasi muri rusange.

Ni ibiganiro umukuru w’Igihugu cya Pologne yahayemo ikaze urubyiruko rushaka kwiga ibya gisirikare n’ubundi bumenyi bwa rusange aho yavuze ko amarembo akinguye.

Andrzej Duda ati”Mu gihe u Rwanda rwaba ruri mu byago natwe twiteguye gutanga ubufasha, niyo mpamvu tuganira ku burezi harimo n’ibya gisirikare binyuze mu rubyiruko kugira ngo rubashe kurengera igihugu.

Perezida Duda,yavuze ko abashaka kwiga muri Pologne bahawe rugari kandi ko baziga byinshi harimo no gukora ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.Yashimiye Perezida Kagame uko yamwakiriye we n’itsinda bazanye aboneraho no kumutumira ngo azasure Pologne mu gihe gito kiri imbere.

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’ibihugu bitandukanye afasha mu kubaka sosiyete ndetse hari amasomo bisiga.

Perezida Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser—Duda kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Aba bombi bageze ku Rwibutso rwa Gisozi baherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi bari mu itsinda bari kumwe i Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *