Polisi mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo bane ivuga ko bari mu gatsiko k’abatekamutwe bambura abaturage.
Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge ahakorerwa ubucuruzi butandukanye kuri uyu wa Kane ushize nyuma y’ibirego abo bahemukiye babatanze n’amakuru y’aho babarizwa.
Iperereza ry’ibanze rya polisi ryagaragaje ko abo bagabo bane batekeye umutwe abantu batandukanye bakabambura amafaranga abarirwa muri miliyoni 13 z’Amanyarwanda mu mezi macye ashize.
Umwe mu batekewe umutwe utuye muri Nyarugenge, yambuwe agera muri miliyoni 1o mu mwaka ushize.
Spt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko abakekwa bafashwe bari gutegura undi mugambi wo gushuka umuntu uba mu cyaro bakamwambura.
Spt Hitayezu yagize ati: “ Abakekwa uko ari bane, babarizwa mu gatsiko kamwe, bari ku rutonde rw’abantu bashakishwa. Kuwa Kane, twabonye amakuru y’abantu bamwe, bari barimo gutegura kunyanganya umuntu za miliyoni z’amafaranga, maze bitunguranye nyuma yo kubafata, dusanga ari ba bantu bashakishwa ku byaha bisa nk’ibyo bakoze ubushize .”
Uko batekera umutwe abantu
Bivugwa ko abakekwa bafataga inoti nka Magana z’idolari rimwe bakarenzaho inoti z’amadolari 100 bagashuka abantu kandi ngo bakaba bakundaga gukorera imbere no hanze ya banki z’ubucuruzi.
Ubusanzwe kenshi inoti z’amadolari ziba ari iza nyazo, nubwo hari n’igihe ngo bafata ibipapuro bakabikata neza bakabitwikiriza amadolari.
Umwe mu bafashwe yiyitaga umukozi w’umuherwe wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho ngo yasanze amadolari ahantu yabitswe nabi ariko atazi agaciro kayo.
Ubwo yegeraga uwo ashaka gutekera umutwe yinjira cyangwa asohoka muri banki kubitsa cyangwa kubikuza, akamwibarisha agaciro k’idolari akanamubaza niba yamufasha.
Mu gihe baba bari muri ibyo, undi mutekamutwe ahita ahagera nk’uwumvise ibyo baganiraga agahita agaragaza ko yatanga ubufasha.
Ubwo muri ubwo butekamutwe nibwo uwo bashaka kwambura agaragaza ko nawe hari icyo yakora, ariko agasabwa gusigira amafaranga uwo wiyita nyiri amafaranga, akajyana na wa wundi uje gutanga ubufasha kujya gupima ko ayo madolari ari mazima, ku biro by’ivunjisha biri hafi.
Icyo gihe rero nibwo bwa nyuma ugiye kwamburwa abona uwo muntu waje amwibarisha amusaba ubufasha, na wa wundi bajyanye kureba ko amadolari ari mazima nawe agahita amucikira mu nzira ntamenye aho anyuze.
Ngo hari n’igihe ugiye kwamburwa ahabwa inoti nke z’amadolari ngo ajye gusuzumisha ko ari nzima, yasanga ari nzima agahita aha andi mafaranga menshi umutekamutwe atekereza ko atazi agaciro k’amadolari.
Umuvugizi wa polisi, Spt. Hitayezu avuga ko abafashwe basanzwe bafite inoti 350 z’amadolari z’idolari rimwe rimwe bayatwikirije inoti z’ijana z’amadolari kuri buri ruhande, byagaragaye ko bashakaga kuyakoresha mu gutekera umutwe undi muntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Spt Hitayezu yagize ati: “ Abantu nk’aba bigira nk’injiji nyuma ukaza gusanga birangiye ari wowe njiji. Nuhura n’abantu nk’aba..icya mbere ujye wibaza, kuki ari njye ?”
Yakomeje avuga ko inzira ya bugufi yo kugera ku bukire hari igihe iba inzira ya bugufi yo kugwa mu bukene, aboneraho gusaba abaturage kujya bakorana na polisi mu kumenya no gufata abatekamutwe nk’aba.
Ingingo ya 318 y’amategeko ahana, ivuga ko umuntu wese ufashe iby’abandi binyuze mu kumutekera umutwe cyangwa agakoresha amazina atari yo agamije kuzamura icyizere agatwara ibitari ibye, ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’itatu n’itanu n’amande ari hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 5 z’Amanyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


