Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 7 abantu 21 barimo Abanyarwanda n’Umunyanijeriya bakurikiranweho gushaka kwiba Access Bank bifashishije ikoranabuhanga ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Bose uko ari 21 barangajwe imbere n’umunyanijeriya, Olubunimi Adebesi, nibo baregwa ko bashatse kwiba ‘Access Bank’ mu Rwanda.
Iyo banki ivuga ko akayabo kagombaga kwibwa hifashishijwe ihererekanya ry’amafaranga kuri konti gasaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubu bujura bwari bugambiriye uburyo bwo guhererekanya amafranga kuri konti ndetse n’amakarita yo kubikuza, hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Gusa, mu rubanza byagaragaye ko nta faranga ryasohotse mur’iyo banki kuko icyaha cyaburijwemo umugambi utaragerwaho uko wakabaye.
Bamwe mu baregwa biganjemo abakiliya b’iyo banki bemereye urukiko ko konti zabo zanyujijweho amafaranga.
Umwe mu bakiriya ba Banki yemereye urukiko ko Konti ye yanyujijwe miliyoni 165, n’ubwo atasobanura impamvu aya mafranga yari amunyujijweho.
Ariko abo barega bemeza ko batari bazi ko hariho umugambi w’ubujura.
Abaregwa bahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi mu gihe ubushinjacyaha bubasabira igifungo cy’ imyaka 7. Bemeza ko batigeze baba mu mutwe w’abagizi ba nabi uvugwa n’ubushinjacyaha , kuko ngo hatagaragajwe ibimenyetso byerekana imikoranire y’aba bose yatuma byemezwa ko bari mu mutwe umwe, ndetse ko nta genzura ryakozwe ngo ryerekana ko habayeho igihombo muri Banki bamwe muri bo bakoreraga, cyatewe n’abaregwa.
Ku ruhande rwayo, Access Bank yo irasaba guhabwa impozamarira ingana na Miliyoni 80 z’Amafaranga y’U Rwanda.


