Ishyamba si ryeru mu mihanda minini yo muri Sudani y’Epfo, nyuma y’aho mu minsi ine gusa, abashoferi 10 batwara amakamyo bo mu bihugu bya Uganda na Kenya bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bishwe n’abitwaje intwaro, abandi babiri bakaburirwa irengero.
Ibi bibazo byatangiye tariki ya 29 Werurwe 2021 ubwo abitajwe intwaro bateze igico abashoferi bakomoka muri Uganda banyuraga mu muhanda munini uvuga mu gace ka Yei ujya mu murwa mukuru, Juba muri Sudani y’Epfo. Icyo gihe abitwaje intwaro bishe abashoferi 8, bakomeretsa n’abandi.
Ubu bwicanyi bwababaje Abagande, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda batumizaho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo asobanure ikigiye gukorwa, abasezeranya ko ari kubivuganaho na mugenzi we wo muri Sudani y’Epfo.
Mu gihe Guverinoma ya Uganda n’iya Sudani y’Epfo zicyiga ku kibazo, abandi bashoferi babiri bakomoka muri Kenya biciwe n’abitwaje intwaro mu muhanda uva muri Juba ugana mu gace ka Nimule nk’uko igitangazamakuru Nation cyabitangaje.
Mu bashoferi bakomoka muri Kenya, hari abandi babiri baburiwe irengero, ndetse n’imodoka zabo zatwitswe n’aba bagizi ba nabi.
Polisi ya Sudani y’Epfo ntabwo iramenya icyihishe inyuma y’ibi bitero, gusa ivuga ko mu makuru ifite; hari abashoferi bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika nka Eritrea, na bo bagabweho ibitero.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


