Abashoferi babangamiwe n’amande ya KVSC mu kwishyura parikingi

Sangiza iyi nkuru

Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali n’ahandi barinubira imikorere ya KVCS ishinzwe kwishyuza parikingi, aho ngo usanga bashyirwa muri sisitemu batabanje kubimenyeshwa, amande bacibwa akikuba inshuro 100,  n’ubumenyi buke burangwa mu bakozi babishinzwe,aho bakomeza kubarira imodoka parikingi kandi yamaze kuvamo bakabura ngo bishyurwe.

Icyitwa gushyirwa muri sisitemu ni uburyo bwo kubarura imodoka iparitse, bugaragaza aho iparitse n’umwanya ihamaze. Bivugwa ko mu gihe kitarengeje isaha yishyura amafaranga ijana. Iyo nyir’imodoka ayiparitse ahantu, ahita ahabwa ubutumwa bugufi, buherwaho babara umwanya ahamaze.

Ni ku cyumweru, umunsi wo kuruhuka. Umwe mu bashoferi ubusanzwe witahira mu ntara y’Amajyepfo, aragenda amasigamana ashaka ibiro bya KVCS. Ageze mu Njamena ayoboza, bamweretse agataje gakoreramo akagari ka Kabasengerezi mu murenge wa Muhima.

Dore uko asubiza abajijwe niba agenzwa n’ubuhoro, “Umva ni bya bindi bazanye byo kwishyura parikingi kuri sisitemu. Naparitse ahantu, nsohotse mbura uwo nishyura ndikomereza. Bimaze nk’amezi abiri none baramfashe ngo ngomba gutanga amafaranga 10.100 by’amande”.

Mu by’ukuri uyu mushoferi yagombaga gutanga amafaranga ijana ku isaha yamaze aho yari aparitse, ariko ku bwo kubura uwo yishyura, ijana rimaze kwiyongeraho ibihumbi 10, ni ukuvuga ryikubye inshuro ijana.

Undi nawe avuga abakozi ba KVCS bashyira imodoka muri sisitemu batabwiye nyirayo, cyane nk’ababa bavuye mu ntara bagasubiranayo iryo deni ry’ijana bazagaruka bagafatwa bishyuzwa umwenda batazi.

Mu buhamya bwa Kazungu (izina yiswe), avuga ko iyo uvuye muri parikingi ukabura umukozi wa KVCS ngo agukure muri sisitemu, ngo ufatwa nk’ugiparitse bagakomeza bakubarira. “Byambayeho natashye Kamonyi, mbona ubutumwa nijoro ndyamye, mpamagaye uwo mukozi ntiyitaba, mu gitondo banyishyuza 1500”.

Aha ni naho ahera adashira amakenga ubumenyi bw’abakozi babishinzwe, ngo “bashobora kuba batarahuguwe”.

Bikorimana Vedaste wo mu karere ka Muhanga avuga ko abakozi bashyira udupapuro ku modoka, umushoferi yabura uwo bishyura akagenda, yazagera kuri polisi akerekwa fagitire atazi. Ibi ngo abibona nk’akarengane.

Umwe mu bakozi ba KVCS utarashatse ko amazina atangazwa, avuga ko  umushoferi umaze icyumweru atarishyura amafaranga (100) yanditse ku gapapuro kashyizwe ku modoka ye, ahita yandikirwa amande y’ibihumbi 10.100. Uyu ngo afatwa nk’umaze iyo minsi yose n’ayo masaha aparitse, kandi aho ageze polisi iramufata.

Amande yashyizweho na njyanama y’umujyi wa Kigali

Umuvugizi w’iki kigo kigizwe n’abahoze ari abasirikare Kigali Veterans Cooperative Society, Rukundo Willy, avuga ko amande ashyirwaho n’iteka rya Perezida rigena amahoro ya parikingi n’amande. Ati, “Iryo teka rivuga ko amande atagomba kujya munsi ya kimwe cya cumi (1/10) kandi ntarenge ibihumbi 10. Mu kurishyira mu bikorwa rero, njyanama y’umujyi yafashe wa mubare wo hejuru”.

Anasobanura ko  kwishyura bikorwa mu minsi 7, ku munsi wa 5 nyir’ikinyabiziga ahabwa ubutumwa bumwibutsa rya jana atatanze, iminsi 7 yakuzura agacibwa amande ya 10.000. Ikindi ngo ni uko biteganywa ko nyuma y’iminsi 30 ikinyabiziga gitezwa cyamunara.

Rukundo Willy, asaba ababangamiwe n’aya mande kubibaza njyanama ikaba ari yo iyahindura, ngo kuko atari KVCS iyashyiraho.

Agira ati, “ Turi abakozi b’uturere tw’Umujyi wa Kigali, bakatugenera ijanisha twumvikanyeho, ariko kwishyuza parikingi ni amahooro y’uturere. Ubu buryo bwaje bukenewe bugamije guca twa dupapuro twashyirwaga ku modoka natwo abakiriya binubiraga: “umuyaga ukaduhuha cyangwa tukanyagirwa. Dukoresha ikoranabuhanga, ku buryo iyo winjiye n’iyo usohotse muri parikingi ubona sms, ukishyura kuri Mobile Money  cyangwa tigo cash”.

Gusa ngo imbogamizi ni uko sisiteme ikoresha interineti, noneho yaba nke ubutumwa bugatinda, ari ho bamwe babubona bageze mu rugo.

Ikindi ngo ni uko ibyo kwandika pulaki hazamo kwibeshya bakitiranya imibare n’inyuguti, mu kwezi kumwe bizaba bikemutse, hakoresha gufotora pulaki y’imodoka.

Ikibazo cy’imikorere ya KVCS iherutse kugarukwaho mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.  Umwe mu badepite akavuga ko hari igihe umuntu aparika imodoka, yajya kuhava agashaka uwo yishyura akamubura, barangiza bakamwandikira ko ari mu kirarane, yazahura n’abapolisi bakorera mu ishami ryo mu muhanda bakamutwara ibyangombwa. Agasanga biba bidakwiye kwihutira kubara ibirarane.

Ati “Twemera ko KVCS ifite akamaro rwose kuko iducungira umutekano, gutanga ariya mafaranga ijana nta kibazo tubifiteho, ariko amande barebe ukuntu babigira cyangwa bakibutsa umuntu bakamubwira ngo ufite ibirarane by’aya mafaranga niba ari 500 cyangwa 1000 twishyure.”

YouTube player

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *