Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko imodoka y’umuhanzi wo mu itsinda rya Goodlife “Radio” yamenaguwe n’abashyigikiye Kiiza Besigye wiyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe muri uku kwezi.
Moses Sekibogo uzwi nka Mowzey Radio yatunguwe no kubona abarwana shyaka ba FDC rya Kiiza Besigye bigaba ku modoka ye yari amaze iminsi mike aguze bakayigira ibishwange.
Icyo kiza cyabaye ku munsi w’ejo ubwo Besigye yari yagiye kwiyamamariza mu gace ka Makindye, hari hateraniye abantu uruvunganzoka ari naho havuye intandaro yo kwangiza ibyabo batavuga rumwe.

Bamwe mu bari aho, batangaje ko abangije imodoka ya Radio babanje gukuraho ibipapuro byari biriho amafoto ya Museveni uhanganye na Besigye ubundi bangiza bimwe mu bice byayo.
Mu gihe bamwe batari bazi neza aho uyu Radio ataha benshi bamaze kugenda bahwihwisa ko yaba atuye muri icyo gice cya Makindye Kizungu.
Gusa ngo amakuru agera kuri Howwe.biz aremeza ko uyu muhanzi yaba yajyanye imodoka ye kuyikoresha anaboneraho kubwira abagande ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kandi bakubaha imyanzuro y’abantu.
Aya magambo Radio yayavuze nyuma y’aho n’umugore wa Bebe Cool yikomye bikomeye abantu bakomeje kugenda bavuga ko umugabo we asabiriza, binyuze mu kwamamaza Perezida Museveni.
Uyu musore Radio uvugwaho byinshi bitandukanye birimo gukunda inzoga,…ni umwe mu bahanzi barimo kwigaragaza mu bashyigikiye Perezida Museveni akaba arimo kumwamamaza amanywa n’ijoro kimwe na mugenzi we Bebe Cool n’abandi batandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com


