Umukino w’umupira w’amaguru uzahuza ikipe ya Olmpique Stars yo mu Burundi na Etoile Filante yo muri Burkina Faso mu mikino ya mbere ya Confederation Cup uzaba uhagarikiwe n’abasifuzi bazaturuka mu Rwanda.
Ni umukino uteganyijwe kuwa 10 Gashyantare 2018 uzabera ku kibuga cyitiriwe Igikomangoma Louis Rwagasore, aho ku nshuro ya mbere abakinnyi ba Olympique Star bazaba bakina umukino mpuzamahanga bazakira Etoile Filante yo muri Burkina Faso.
Abasifuzi bazaba bayoboye uyu mukino ni; Twagirumukiza Abdul (hagati), Bwiriza Nonati Raymond na Niyonkuru Zephanie (ku mpande) na Uwikunda Samuel uzaba uhagarikiye umukino.
Amakuru aturuka mu Burundi akaba avuga ko iyi kipe ya Olympique Stars ikomeje imyitozo yitegura iyi kipe yo muri Burkina Faso.
Mbere hari hateganyijwe ko uyu mukino uzabera mu Ntara ya Muyinga ariko bihinduka ku munota wa nyuma wimurirwa mu murwa mukuru Bujumbura kuri Stade Louis Rwagasore.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


