Abasifuzi b’Abarundi ni bo bazakiranura Amavubi na Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yamaze kwemeza ko abasifuzi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi ari bo bagomba gusifura umukino u Rwanda rugomba kwakiramo Ethiopia.

Tariki ya 03 Nzeri ni bwo Amavubi y’u Rwanda agomba kwisobanura na The Walia ya Ethiopia, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ni nyuma y’ubanza wabereye i Dar es Salaam muri Tanzania amakipe yombi yaguyemo miswi 0-0, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Kuri ubu Amavubi arasabwa byibura gutsinda Ethiopia igitego 1-0 akabona itike iyajyana muri Algeria, banganya ibitego Ethiopia akaba ari yo yerekeza muri CHAN.

Abasifuzi CAF yamaze gushinga kuyobora uriya mukino bayobowe n’Umurundi Georges Gatogato ugomba kuba yungirijwe na Willy Habimana uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande cyo kimwe na Pascal Ndimunzigo ugomba kuba umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande.

Umusifuzi wa kane azaba ari Djaffar Nduwimana na we ukomoka mu gihugu cy’u Burundi mu gihe Komiseri w’umukino ari Mohamed Moumin Ali wo mu gihugu cya Djibouti.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *