Abasifuzi bibye Wolves itsindwa na Manchester United bahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Abasifuzi bayoboye umukino wa shampiyona y’Abongereza Manchester United yaraye itsinzemo Wolverhampton Wonderers, bakuwe mu bazasifura imikino y’umunsi wa kabiri.

Manchester United yari yakiriye Wolves i Old Trafford, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Premier league watangiye itsinze igitego 1-0.

Igitego cyo ku munota wa 76 cya myugariro Raphael Varane ni cyo cyandukanyije impande zombi.

Manchester United n’ubwo yegukanye amanota atatu, umukino waranzwe n’imisifurire itavuzweho rumwe nyuma y’uko Wolves yimwe Penaliti yagaragariraga buri wese.

Ni nyuma y’uko umunyezamu AndrĂ© Onana yari amaze kugusha mu rubuga rw’amahina Saka Kalajdzic, gusa Simon Hooper wari umusifuzi wo hagati mu kibuga, Michael Salisbury wari kuri VAR na Richard West wari umwungirije bose bakabyirengagiza.

Umutoza Gary O’Neil yatangaje ko nyuma y’umukino yasabwe imbabazi na Jon Moss ukuriye abasifuzi bo muri Premier league, anamwizeza ko abasifuzi basifuye uriya mukino batazifashishwa mu mpera z’iki cyumweru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *