Umuryango w’Abasilamu muri Kenya, washimiye Perezida Uhuru Kenyatta wemeye guhagarika ijambo rye mu gihe cy’iminota ibiri, isengesho ryabo rizwi nka ‘Adhaan’ cyangwa se ‘Azan’ rikabanza gutambuka.
Iki gikorwa Perezida Kenyatta yagikoze tariki ya 22 Werurwe 2021 ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli uherutse gupfa, wabereye muri sitade y’igihugu ya Dodoma muri Tanzania.
Ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yari amaze gufata ijambo ryo guha icyubahiro Dr Magufuli, saa sita n’iminota 53 mu musigiti wegereye iyi sitade humvikanye iri sengesho. Kenyatta yahise ahagarika ijambo kugeza saa sita n’iminota 55 ubwo ryarangiraga.
Uyu muryango wanditse ushimira Perezida Kenyatta uti: “Umuryango urashimira Perezida Kenyatta wahagaritse ijambo rye, ni ikimenyetso cy’uko azi ko idini riharanira amahoro, ubufatanye n’ubumwe.” Ukomeza ubwira uyu Mukuru w’Igihugu uti: “Imana iguhe umugisha w’ibyishimo n’ubuzima buzira umuze.”
Uyu muryango ubona ko kuba Perezida Kenyatta yarahagaritse ijambo rye muri uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera mu 10, byaragaragaje ko bose bahuriye kuri iri sengesho.
Isengesho rya ‘Adhaan’ rikorwa inshuro eshanu ku munsi, rikaba rikorerwa mu musigiti.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Abasilamu bashimiye Perezida Kenyatta wahagaritse ijambo, isengesho ryabo rikabanza gutambuka
Yakoze kubwagaciro tabihaye gusa adhan ni umuhamagaro wo kujya gusenga ntabwo ari isengesho nyirizina.
Abasilamu bashimiye Perezida Kenyatta wahagaritse ijambo, isengesho ryabo rikabanza gutambuka
Yakoze kubwagaciro tabihaye gusa adhan ni umuhamagaro wo kujya gusenga ntabwo ari isengesho nyirizina.