Umugaba w’ingabo z’umutwe wa SPLM-IO wa Riek Machar, Lt. Gen. Simon Gatwech Dual yamaze gusesekara I Juba kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2016 n’abasirikare bagera ku 121 n’ibikoresho byabo, aho bagiye gutegereza umukuru wabo bazaba bashinzwe gucungira umutekano.
Ibi bikaba bigezweho nyuma y’umunsi umwe guverinoma ya Sudani y’Epfo yemereye indege itwaye aba barwanyi bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, kugwa ku kibuga cy’indege cya Juba mu murwa mukuru w’igihugu.
Ku kibuga cy’indege cya Juba bakiriwe na Taban Deng Gai wari uhagarariye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu mishyikirano y’amahoro na guverinoma.
Abandi bayobozi bakuru b’ingabo z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bageze I Juba harimo, Gen. James Koang Chol, Gen. Martin Kenyi n’abandi ba ofisiye bato.
Uyu muyobozi w’ingabo za Riek Machar yijeje abaturage ko kuba agarutse ari ikimenyetso cyo kugaruka kw’amahoro n’umutekano muri iki gihugu kitaramara igihe kivutse yongeraho ko abaturage ba Sudani y’Epfo ari umwe kandi na perezida ari umwe nk’uko Sudanitribune dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Lt. Gen. Simon Gatwech yagize ati: “Naje uyu munsi mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Ubutumwa mbafitiye nuko Sudani y’Epfo ari imwe. Abaturage ba Sudani y’Epfo ni bamwe. Perezida wa Sudani y’Epfo ni umwe. Murakoze cyane”
Umuvugizi wa Riek Machar, James gatdet dak, yavuze ko abandi basirikare basigaye 70 bazaza nyuma, ariko ntiyagira ibisobanuro birambuye atanga nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



