Abasirikare 15 b’u Burundi birukanwe muri Somalia bazira kunywa inzoga

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera mu gihugu cy’u Burundi, ni uko hari abasirikare 15 b’u Burundi bari kumwe na bagenzi babo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, birukanwe nyuma yo gufatwa basinze.
Byari biteganyijwe ko aba basirikare bashyika mu gihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata, bakaza guhanirwa mu gihugu cyari cyarabohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru UBM News cyo mu Burundi, gitangaza ko aba basirikare banyoye inzoga y’Umuhara, isanzwe izwi mu Burundi, ariko ntabwo kigaragaza uburyo yinjijwe muri Somalia.
BRD
Aba basirikare 15 birukanwe nyuma y’undi umwe uherutse kwirukanwa azira kuba yaratwaye imodoka yari asanzwe atwara y’Imbangukiragutaba (Ambulance), agafatwa yayijyanye mu bice bindi atatumwemo.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko uyu musirikare bagenzi be bo muri AMISOM bari bagiye kumurasa bakeka ko yaba ari Al shabaab ibinjiranye. Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi ntacyo bwari bwatangaza kuri aya makuru.
U Burundi ni igihugu cya kabiri gitanga abasirikare benshi muri AMISOM ihanganye n’inyeshyamba za Al Shabaab muri Somalia, bufite abasirikare basaga 5400, nyuma y’igihugu cya Uganda gifiteyo abasaga 6000.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *