Itsinda ry’abasirikare 150 baturutse mu Buholandi ryaraye rigeze mu Rwanda kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, bikaba byitezwe ko rizamara muri iki gihugu ukwezi.
Mu gitondo cy’uyu wa 28 nk’uko RBA ibivuga, ryasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi kugira ngo rumenye amateka yaranze u Rwanda mu 1994.
Rirava i Kigali ryerekeza mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu burasirazuba bw’igihugu, aho rizamara iki gihe cyose ryitozanya n’ingabo z’u Rwanda.


