Abasirikare 3 bashakaga kwica Gen Prime Niyongabo bahanishijwe gufungwa burundu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa Komini Mukaza mu mujyi wa Bujumbura rwaciye urubanza rw’abantu 5 bashinjwaga kugira uruhare mu mugambi wo gushaka kwica Gen Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi.
Muri aba bantu 5, batatu muri bo bari abasirikare (Jean Marie Vianney Nzoyihera, Elvis Nkunzimana hamwe na Pascal Tombori) aba urukiko rwabahanishije gufungwa ubuzima bwabo bwose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Babiri basigaye b’abasivile ni (Pancrace Ntamatungiro na Léonard Nizigiyimana) ari nabo bagiye batanga amakuru yaho inama zo gupanga umugambi zakorerwaga, bahanishijwe igifungo cy’imyaka 10.
Ku itariki ya 11 Nzeli 2015, nibwo Lt Gen Prime Niyongabo yagabweho igitero, Iki gitero cyabereye hafi y’ishuli rizwi ku izina “international” ku kiraro cya Muha, abasirikare bamurindaga yari hamwe nabo bahasize ubuzima we ararusimbuka.

Mukeneye ko Bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo, mwakwandika kuri E-mail: meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *