Abasirikare b'u Rwanda boherejwe gusimbura bagenzi babo muri Centrafrique

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda zatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Bangui muri Central Africa (MINUSCA). Umutwe w’abasirikare 150 bagize Batayo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda zigiye mu butumwa i Bangui wahagurutse i Kigali ku wa Mbere tariki 29 Gashyantare 2016 batwawe na RwandAir.
Batayo ya 3 igiye iyobowe na Lt Col Claver Kirenga wagiye ku ikubitiro ajyanye n’abasirikare bagiye kuri uyu wa mbere.
abangi copy
Abandi nabo baragenda kuri uyu wa kabiri no ku wa kane muri icyi cyumweru, aribwo abasirikare 750 bose bagize Batayo ya 3 bazaba barangije gusimbura bagenzi babo mu butumwa.
abangi1 copy
Brig Gen Emmy Ruvusha uyobora Diviziyo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda ubwo yahaga impanuro abagiye mu kazi yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura kandi bakazahesha ishema u Rwanda. Ati “Murabizi ko ingufu za RDF ziva kuri discipline, niyo izabashoboza gukora akazi kanyu neza mugahesha ishema u Rwanda. Muzirikane ko aho mugiye mu butumwa mugiye guhagararira u Rwanda”.
Umutwe w’abasirikare 150 baje ku ikubitiro bagize Batayo ya 2 ari nabo basimbuwe mu butumwa bageze i Kigali ku kibuga cy’indege sa moya n’igice za nijoro kuri uyu wa Mbere nabo bazanywe na RwandAir.
Brig Gen Emmy Ruvusha wabakiriye ahagarariye Umugaba mukuru wa RDF yabashimiye akazi keza bakoze mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bw’amahoro abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukomeza gutunganya inshingano zabo zo kurinda umutekano w’igihugu.
abangi2 copy
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Central Africa zishinzwe umutekano mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru wa Bangui, zirinda umukuru w’igihugu n’ingoro ye, inteko ishinga amategeko hamwe n’ibindi bikorwa remezo mu mujyi wa Bangui.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 5 mu bihugu bifite ingabo n’abapolisi benshi bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Src:(mod.gov.rw)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *