Umutwe wa RED-Tabara urwanya igihugu cy’u Burundi, watangaje ko hari abasirikare b’iki gihugu ndetse n’abarwanyi bo mu mutwe w’Imbonerakure wiciye mu mirwano yabasakiranyije.
Ni mu mirwano uyu mutwe uvuga ko mu ijoro ryakeye yabereye ahitwa Rubarati ho muri Terirwari ya Masango mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
RED-Tabara yatangaje ko yishe batanu ku ruhande rw’umwanzi na ho ababarirwa mu icyenda bagakomereka, nyuma yo kugwa mu gico cyayo.
Uyu mutwe ntiwatangaje niba ku ruhande rwawo hari abarwanyi baba baguye muri iriya mirwano.
Iyi mirwano yo mu ijoro ryakeye yabaye nyuma y’indi ikaze yasakiranyije impande zombi mu cyumweru gishize.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’Imbonerakure zigaruriye agace ka Birimba, nyuma y’imirwano yabashyamiranyije n’inyeshyamba z’abarundi za Red-Tabara mu ishyamba rya Itombwe muri teritwari ya Mwenga y’Intara ya Kivu y’Epfo.
Sosiyete Sivile ikorera muri kariya gace yatangaje ko iyo mirwano yatangiye kuwa gatatu kare mu gitondo ikageza ku mugoroba abarwanyi ba Red-Tabara bahungiye mu mashyamba.
Byatangajwe ko mu bapfuye harimo 12 ba RED-Tabara na 24 bakomeretse.
Uyu mutwe cyakora cyo mu butumwa wanyujije kuri Twitter yawo, wanyomoje ariya makuru uvuga ko abo byavuzwe ko ari abarwanyi bawo bishwe bakanakomeretswa ari abo ku ruhande rwa Leta y’u Burundi.
Impande zombi bikomeje kuvugwa ko ziri kurwanira mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu gihe Leta y’u Burundi yagiye ihakana kenshi kohereza ingabo cyangwa abarwanyi mu ibanga muri iki gihugu.
Mu mpera z’umwaka ushize, ku birego nk’ibi byo kohereza ingabo muri DRC, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Lt Col Floribert Biyereke yavuze ko ari “ibinyoma”.
Cyakora cyo bivugwa ko ku wa 28 Nyakanga ari bwo Imbonerakure zatangiye imirwano n’inyeshyamba za Red-Tabara mu duce twa Kitoga na Masango mu misozi miremire ya Uvira.
Iby’imirwano y’iyo mitwe byemezwa n’umukuru w’ingabo za FARDC muri ako gace, n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare Sokola-2 Sud-sud byo kurwanya inyeshyamba, nk’uko iyo radio ibivuga.


